“Yari yambwiye ko azangiriza izina ryanjye” - Gahongayire,






Inkuru y’ugutandukana kwa Aline Gahongayire n’umugabo we yagiye ivugwa mu buryo buteye urujijo, bamwe ntibabashe kuyiyumvisha neza, ariko Gahongayire we yivugiye ko “umugabo we ari we ubwe wayitangarije itangazamakuru.”
Kuva aho hatangiye gutangazwa amakuru y’uko ko
Gahima yavuguruje ibyatangajwe, ko ngo byari ibihuha n’ukwibeshya kw’abanyamakuru, Gahongayire we yemeje ko “amakuru umunyamakuru yatangaje atari ayo yihimbiye”, ahubwo ko “umugabo we ari we woherereje ubutumwa bugufi umunyamakuru wabitangaje bwa mbere”.
Gahongayire avuga ko ibi byose mbere y’uko biba umugabo we Gahima Gabriel yaherukaga kumwoherereza ubutumwa bugufi bugira buti “Nzangiza izina ryawe ku buryo Isi yose izajya ikugaya.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE umunyamakuru watangaje bwa mbere iyi nkuru yagize ati “Umugabo ni we wabinyibwiriye ati ‘nagiye kuri Facebook, nandika ko twatandukanye.’”
Nyuma y’aho ariko haje kugaragara inkuru zavugaga ko Gahima yatangaje ati “Ibyinshi byagiye bitangazwa kuri twe byagiye bivuganwa ukwibeshya” ashimangira ko habayeho ikosa ku banyamakuru babitangaje bwa mbere.
Agendeye ku kuba nyuma y’amezi hafi atatu ashyingiranywe na Gahima hahwihwishijwe ko batandukanye, ariko ababitangaje baza kuvuga ko byari ibihuha ko hari abandi bantu bari babibatumye, Aline Gahongayire avuga ko atazi neza ikibyihishe inyuma nanone.
Agira ati “Icyamuteye(Gaby) nanjye sinzi icyo ari cyo”. Akongeraho ati “Byanyituyeho ariko ndizera ko aho Gaby ari ari kwicuza, kandi byatumye nsobanukirwa n’uwo ndiwe.”
Mu Nzeri Gahongayire yabyariye mu bitaro bya La Croix du Sud umwana w’umukobwa ariko ahita apfa, iki kikaba ari kimwe mu bikomere avuga ko n’ubu acyumva ku mutima.
Agira ati “Ndacyari wa wundi kandi mbereyeho kuguhesha umugisha, ko napfushije umwana, hari ikibabaje nko gupfusha imfura? Ikindi cyambabaza ni igiki? Ndi umunyamugisha kuko nkiriho. Nta kintu na kimwe gishobora gukuraho umunezero wanjye.”
Nyuma y’ibi byose Gahongayire avuga ko kugeza n’ubu umugabo we yafunze telefone atakibasha kuboneka ngo baganire neza ku by’iki kibazo, ariko ko akimufata nk’umugabo we kuko batatandukanye, nk’uko uyu mugabo we yari yabitangaje.
No comments:
Post a Comment