
Hari indirimbo uyu muririmbyi ahaye ategura, zirimo iyitwa Ntaco Nzaba yakoranye n’umuririmbyi Meddy.
Tubamenyeshe yuko iyi ndirimbo “Mfite Impamvu” ndetse n’izindi (amajwi na videwo) byakozwe na Lick Lick. Indi ndirimbo nayo iri hafi gusohoka ngo ikaba yitwa Nico Naremewe; Misigaro akaba yarayiririmbye ari wenyine.
Biteganyijwe yuko izi ndirimbo zombi zizasohoka mu kwezi guhata, aho Misigaro avuga yuko zizaba ziri muri album ye ya kabiri izasohoka kuri Noweri.
Reba indirimbo “Mfite Impamvu”: