Uwahoze ari umukuru w’ igihugu muri Tanzaniya, Benjamin William Mkapa yagenewe igihembo yahawe n’ abacuruzi n’ abandi bikorera muri Tanzaniya mu rwego rwo kumushimira ko yabafashije gutera imbere mu gihe cy’ ubutegetsi bwe hagati
Iki gihembo Perezida Mkapa akaba yaragihawe na Roundtable Tanzania mu mpera z’ icyumweru dushoje mu mujyi wa Dar Es Salaam, umurwa mukuru wa Tanzaniya. Perezida Mkapa akaba yarashimagijwe bikomeye ku byo yagejeje ku rwego rw’ abikorera muri iki gihugu. Mkapa kandi ngo mu gihe cy’ ubutegetsi bwe nta nzara zabaye, ibiciro byagumye hamwe ariko cyane cyane iby’ ibiribwa, byo bikenerwa n’ abantu benshi cyangwa bose.
Mkapa kandi yashimiwe ko yarinze ubukungu bwa Tanzaniya kurindimuka kuko ngo ikintu yakoze akigera ku butegetsi mu mwaka wa 1995 cyabaye gusubiza ubukungu mu buryo dore ko ngo icyo gihe ibiciro by’ ibicuruzwa byinshi byari hejuru cyane. Aba bacuruzi ariko n’ ubwo bashimagije Mzee Mkapa banaboneyeho gusaba Leta kubafasha kongera ingufu z’ amashanyarazi zikiri imbogamizi ku bikorera muri iki gihugu no mu karere ka Africa y’ Iburasirazuba.
Ngo ibi bishobotse byatuma iki gihugu kigira ubukungu buzamutse kuruta uko bimeze ubu cyane cyane ko intumbero y’ igihugu ari ukugera ku bushobozi bwo gutanga 10 000Mw mu mwaka muri 2020. Iki gihembo Mkapa akaba yarakigejejweho na Bwana Santina Benson umukuru w’ abacuruzi bikaba byarabereye imbere ya bamwe mu baministre n’ abadepite ba Tanzaniya.
Twibutse gusa ko Perezida Mkapa akomoka mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi muri Tanzaniya akaba yarategetse iki gihugu mu myaka 10 kuva mu 1995 kugeza mu 2005 ubwo yarangizaga manda ebyiri agasimburwa na Kikwete ukiyobora magin