Friday, 14 November 2014

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF



Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yatangaje ko igihugu cya Maroc kitacyakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu yari iteganijwe kuhabera mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ikipe y’igihugu cya Maroc yanahanishijwe kutazakina muri iryo rushanwa.
Abategetsi ba Maroc bavuze ko bati te guye kwa kira iyo mi kino nkuko bari babyiyemeje kubera ko bafite impugenge batewe n’indwara ya Ebola.
Maroc yari ifite impungenge ko abafana b’amakipe yo mu bihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba bivugwamo indwara ya Ebola bashobora kuyinjiza muri Maroc.
Ntabwo byari byamenyekana igihugu kizakira iyi mikino. CAF iravuga ko ikibyiga.