Saturday, 17 January 2015

RDC: Umutwe witwaje intwaro wagabye igitero kuri MONUSCO

Ingabo za Loni ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro ““muri”” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO zatewe n’umutwe witwaje intwaro wa FRPI ziwikiza zifatanyije n’iz’icyo gihugu FARDC.
Umuvugizi wa MONUSCO mu bya gisirikare Felix Basse yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko abo barwanyi bitwaje intwaro b’Umutwe wo mu gace ka Ituri urwanya Leta ya Congo bateye ibirindiro bya MONUSCO biri ahitwa Gety.
Basse yavuze ko abasirikare ba Congo bafashe babiri mu bagabye icyo gitero abandi bagakwira imishwaro.

Ibiganiro hagati ya Leta ya Congo byarananiranye nyuma y’uko umukuru wa FRPI Cobra Matata afashwe n’ingabo z’icyo gihugu ku ya 5 Mutarama mu mujyi wa Bunia.
Umutwe w a FRPI washinzwe mu 2002, urwanya Leta ya Congo, ubarirwa mu iteye inkeke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.