Monday, 8 December 2014

MUSEVENI ATI ABATURAGE BA UGANDA NIWE BIFUZA GUSA KUBUTEGETSI


president Kaguta museveni aratangaza ko abaturage bigihugu cye kobifuko akomeza kubayo bora avugako ngo nikimenyi menyi nuko manda imwe ishira baka mwongera indi  
Ibimuseveni akaba yara bitngarije imwe mu maradio akorera mugihugu cya Uganda radio yitwa Capital FM , aha akaba bakunze gukora ikiganiro cyitwa Capital Gang talk, kikaba cyara kozwe kuru yu wagatandatu ushize .
Museveni yagize ati ,sintekerezako abaturage ba uganda bahangayiki shi jwe nokuva ku butegetsi kwajye nkuko iyo manda  yajye irangiye harimiriyoni nyishi zabaturagezongera zika ngirira ikizere zika ntora.

Kurundiruhande ariko Museveni avugako abaturage bara mutse ba musabye kutabayobora yabyu bahiriza  nkuko atabuze ikindi yakora  nkuko afite ishyaka akomoka mo. ati kandi akagira nibindi bikorwa byamajyambere yakora agakomeza akabaho neza .
Umunya makuru amubajije kubyo kweguza Mbabazi . Museveni yamu bwiye ko  ibyokuvugira Mba bazi bitamureba ati nkuko museveni na Mbabazi  babaye ishuti kuva kera nuriya munyamakuru atari yavuka wamubazaga, ati bi tyo ntagomba kumu baba rira kuru sha museveni 

president Museveni arimubayo bozi muriki gihe bavugwaho gushaka guhindura itegekoshinga ry'igihugu gokugirango bazabone uko bongera kwiyamama riza ubutegetsi biragoye kumugabane wa africa kuba uri umuyo bozi kugirango amatora agutsinde , bivugango bahindura itegeko shinga bashaka kugundira ubutegetsi .

GUVERNEMA SHA MUGIHUGU CYA CONGO UWAHOZE ARIMINISTRE WINTEBE MPONYO AKABA YAGUMYE KUMWANYAWE.


Ikiyigaragaramo ni uko n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwe bahawe imwe mu myanya ikomeye muri iyi Guverinoma aho twafatira ku rugero rwa Thomas Luhaka, uyu akaba ari umunyamabanga mukuru w’ ishyaka rya Jean-Pierre Bemba ,MLC, aho yamugize icyegera cya minister w’ intebe akaba na minister ushinzwe iby’ amaposita no gutumanaho. Guverinoma imaze umwaka irindiranywe igishyika irimo abanyamabanga ba Leta babiri: Michel Bongongo ushinzwe ibya Budget ya Kongo-Kinshasa na Salomon Banamuhere washinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ umuco.
Iyi guverinoma kandi iragaragaramo abandi ba visi ministre w’ intebe babiri bungirije bose hamwe bakaba batatu; umwe muri aba babiri basigaye akaba ari umunyamabanga mukuru w’ ishyaka rya Joseph Kabila, Evariste Boshab; uyu mwanya akazawubangikanya no kuba minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu.
Mu masura mashya yagaragaye muri Guverinoma nshya ya Matata harimo: Aimé Ngoy Mukena wahawe minisiteri y’ ingabo, Alexis Thambwe Mwamba wagizwe uw’ ubucamanza, Olivier Kamitatu washinzwe igenamigambi, Théophile Mbemba Fundu wagizwe minister w’ amashuli makuru na za kaminuza na Omer Egbwake washinzwe ibikorwa bijyanye n’ isuku.
Abaminisitiri bamwe kandi bahinduriwe imyanya naho abasanzwe bafatwa nk’ ibishyitsi ntibakozweho. Mu bahinduwe ni Tryphon Kin-kiey wakuwe mu by’ amaposita ahabwa imikoranire ya Leta n’ inteko ishinga amategeko na Modeste Bahati wahawe gucunga ubukungu bwa Kongo.
Naho mu baminisitiri 10 batakozweho na mba harimo babiri bazwi muri politiki ya Kongo: Lambert Mende wagumye muri ministere y’ itumanaho n’ itangazamakuru, Raymond Tshibanda w’ ububanyi n’ amahanga na Félix Kabange Numbi wagumanye ministere y’ ubuzima.

REBA UKO AMAFARANGA YURWANDA YAGIYE AHINDAGURIKA KUGEZA KUMYAKA IJANA 100.


Mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuwa 03/12/2014, ubuyobozi bwayo bwavuze ko ifaranga ry’u Rwanda ridahinduka cyane, ko no mu myaka 20 ishize habaye impinduka zigaragara inshuro ebyiri gusa, mu gihe ngo mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bahindura kenshi amafaranga bakoresha.
Ibi byaduteye gusubiza amaso inyuma, tukiyibutsa amafaranga u Rwanda rwakoresheje kuva 1914 - 1994 (imyaka mirongo inani) no kuva 1994 - 2014 (Imyaka 20).
Iki cyegeranyo kiri mu byiciro bitatu:
- Icya mbere ni icy’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka 20 ishize, 
- Icya kabiri n’icy’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoloni kugeza kuri Repubulika ya kabiri
- Icya gatatu ni isesengura ku isano, imisusire n’itandukaniro hagati y’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu bihe byahise.

Amafaranga yakoreshejwe mu myaka 20 ishize (1994-2014)
Inoti zabanje guhindurwa kuwa 01/12/1994, zishyirwa ku isoko kuwa 01/01/1995. Icyo gihe zahinduwe zose, hasigara gusa inoti y’ijana (100 F) n’ibiceri (50F, 20F, 10F, 5F, 2F, 1F). Iki gihe, inoti zose zikoreshwa mu Rwanda zariho indimi ebyiri: Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994
Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994
Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994
Nyuma y’imyaka ine, hakozwe izindi noti nshya za 500F, 1000 F, na 5000 F, zisimbura byose uko byakabaye ibyari bigize inoti zasohotse mu mwaka w’1994. Inoti zakozwe mu mwaka wa 1998, nazo zariho Ikinyarwanda n’Igifaransa gusa.
Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/12/1998
Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1998
Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994
Nyuma y’imyaka itanu, mu mwaka wa 2003, hakozwe inoti nshya imwe ya 100 FRW, iza isimbura iyari imaze imyaka isaga 20 ikoreshwa mu Rwanda. Inoti nshya ya 100 Frw yacapwe inshuro ebyiri mu mwaka umwe. Yabanje gukorwa mu ndimi ebyiri, Kinyarwanda n’Igifaransa nk’uko byari bisanzwe. Hari kuwa 01/05/2003.
Ihindurwa ry’ibiceri (1F, 5F, 10F, 20F, 50F)
Mu mwaka w’2003, hakozwe ibiceri bishya bisimbura ibyari bimaze imyaka isaga 20 bikoreshwa mu Rwanda. Uko ari bitanu byarasimbuwe (1F, 5F, 10F, 20F, 50F), naho igiceri cy’amafaranga abiri (2F) nticyongeye gukorwa ukundi.
Ibiceri byasohotse mu mwaka wa 2003
Ibiceri byose byasohotse biriho ikirangantego ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande hakaba ubwoko bunyuranye bw’ibihingwa byera mu Rwanda. Ikindi ibiceri bishya byari bihuriyeho ni uko byose bifite ururimi rumwe gusa: Ikinyarwanda.
Inoti ya 100 Frw yasohowe kuwa 01/05/2003, mu ndimi ebyiri
Icyongereza ku noti, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda
Nyuma y’amezi ane inoti y’amafaranga ijana ikozwe, yahise ihindurwa, ikorwa mu ndimi eshatu, Ku Kinyarwanda n’Igifaransa hongerwamo Icyongereza, ari nabwo bwa mbere cyari kigaragaye ku noti z’u Rwanda.
Inoti ya 100 Frw yasohowe kuwa 01/09/2003, mu ndimi eshatu
Guhindura indimi zikoreshwa ku noti hakongerwamo icyongereza, byatumye nyuma y’umwaka umwe n’izindi noti zisanzwe zikoreshwa mu gihugu zihinduka, zinakorwa bundi bushya, zidafite aho zihuriye n’izazibanjirije, haba mu mabara, ibirango n’ibimenyetso.
Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/04/2004
Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/07/2004
Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/2004
Nyuma y’iminsi 30 hakozwe indi noti nshya itarahozeho mu Rwanda, inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 FRW).
Inoti ya 2000 Frw yasohotse kuwa 01/12/2004
Igiceri cy’amafaranga ijana cyasohotse mu mwaka wa 2007
Igiceri cy’amafaranga ijana nticyahinduye gusa inoti yari isanzweho, ahubwo ni na cyo cya mbere cyagaragayeho inyito "Banki Nkuru y’u Rwanda" yasimbuye " Banki Nasiyonali y’u Rwanda"
"Banki Nkuru y’u Rwanda" inyito yatumye hasubirwamo inoti zose zanditseho "Banki Nasiyonali y’u Rwanda"
Uretse inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) yakozwe mu mwaka umwe n’igiceri gishya byombi bigashyirwaho Banki Nkuru y’u Rwanda, izindi noti (Iya 500 Frw, 1000 Frw n’iya 5000 Frw) zasubiwemo ngo zihuze n’inyito yari yemewe.
Inoti ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zasubiwemo kuwa 01/02/2008
Kuri izi noti nshya za 2008, inyito ’Governor’ na ’Vice-Gouverneur’ nazo zashyizwe mu Kinyarwanda.
Inoti ya 5000 Frw nayo yaje guhindurwa kuwa 02/02/2009
Ikurwaho ry’igifaransa mu ndimi zikoreshwa ku noti mu Rwanda
Nk’uko igihe Icyongereza cyongerwaga ku noti y’ijana byabaye ngombwa ko n’izindi zose zihindurwa kigashyirwaho, ni nako bimeze. Igifaransa cyakuwe ku noti ya 500 iranahinduka yose uko yakabaye.
Inoti ya 500 yasohotse kuwa 01/01/2013
Inoti zisigaye (1000 F, 2000 F, 5000 F) nazo zizavugururwa ngo zubahirize iri hame rya BNR nk’uko byemejwe na Guverineri John Rwangombwa.
Hagati aho, Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12/11/2014 yemeje iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 2000 F, n’iya 5000 F, izi nazo ntizizabonekaho Igifaransa. Biteganyijwe ko izi noti zishyirwa ku isoko mu gihe cya vuba, ariko zo zikaba zisa cyane n’izo zisimbuye.
Ibiceri nabyo byagiye bisubirwamo mu bihe binyuranye, bikurwaho Banki Nasiyonali bishyirwaho Banki Nkuru
Iki ni igice cya mbere, tubararikiye igice cya kabiri ku mafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni no muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
BIRAKOMEZA ...

AFITEKUMARA IMYAKA 15 MUBUROKO JOLLY KUBERA IBIKORWA BYU BUNYAMASWA YAKOZE


Icyaha cyo guhohotera umwana ashobora kugifungirwa imyaka igera kuri 15Kurubu yaba yemeye icyaha Jolly Tumuhirwe  yaregwanga nurukiko rwa y'Uganda .umukozi womurugo bamwe bakunze kwita abayaya wumu nyay'Uganda kazi yarimurukiko ubwo yahamwaga nicyaha cyo kugirirana bi umwana yareraga .uyumwana tubibutse ko uyumwana video yiwe yagaragaye kumbuga nyishi za internet aho yagaragaraga akubita umwana muto Urimukigero cyimyaka ibiri byagaragaye amukandagira mumbavu. amutera imigeri ndetse ntatinye no kumuhagararaho mumugogo .akaba yarafotowe na kamera yari ahantu hihishe muri urwo rugo , iyivideo ikaba yara rebwe nigeri zitandukanye kwisi cyane cyane mugihugucya Uganda.ikabayarababaje abantu bose bafite umutima wakimuntu .uyumukobwa amazinaye akaba yitwa Jolly Tumuhirwe , ikcyaha ashobora kugihanishwa hagati yimyaka igera kuri cuminitanu 15
barezi namwe bareresha abana mugezureneza abana banyu niba abakozi batarabaha hamuye hatazavaho waza wegera umwana wawe akaguhunga ntacyo mupfa arukubera umukozi wawe wishura amafaranga yawe cyangwa mushire abana mubigo barerwe naba bifitiye ubu shobozi nu bujijuke .