Tuesday, 25 November 2014

IBI NI NKI GITUTSI KUBANYA MURENGE BOSE NISHUTIZABO BIRABA BAJE KABISA.


Pasteur Habimana wari wambaye bisanzwe ipantalo ya jeans n’ishati y’amaboko magufi aherekejwe n’abantu bagera mw’icumi biganjemo urubyiruko, yamaze amasaha hafi 2 imbere y’umucamanza wa parike.

N’umutuzo mwinshi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Isanganiro ivuga, yatangaje ko yasobanuriye umucamanza ko akishimira ubudahangarwa bw’agateganyo yahawe n’amasezerano ya Dar es Salam mu rwego rwo kugera ku mahoro, umutekano n’umutuzo birambye mu Burundi yashyizweho umukono kuwa 18 Kamena 2006. Kuri ubu, aravuga ko 

nta gikorwa na kimwe cyangwa icyaha yasubiza kuko yari akiri mw’ishyamba.
Ubudahangarwa Pasteur Habimana n’abo bahoranye mw’ishyamba bafite ni ubw’agateganyo nk’uko bimeze muri ayo masezerano. Gusa, ibiri muri aya masezerano ntibiteganya igihe n’ukuntu buzavanwaho.
Pasteur Habimana
Ubwo hatangiraga gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’imirwano, abagize FNL Palipehutu bahawe ubudahangarwa bw’agateganyo. Byari biteganyijwe kandi ko habaho gufungura imfungwa za politiki n’imfungwa z’intambara nk’uko biteganywa n’ingingo ya 2 ku murongo wa mbere y’ayo masezerano ya Dar es Salam.
N’ubwo nawe ubwe yigeze kwemeza abinyujije mw’itangazamakuru ko ari Palipehutu FNL y’icyo gihe yagabye icyo gitero cyahitanye Abanyamulenge barenga 160, Pasteur Habimana kuri uyu wa mbere yatangaje ko Palipehutu FNL idakwiriye kuvangwa muri iyi dosiye, ariko yizeza ko azajya yitaba urukiko igihe cyose ahamagawe.
“N’ubwo nyifite ubudahangarwa nitabye. Palipehutu ntaho ihuriye n’ibyabaye mu Gatumba. Umucamanza yasigaranye kopi y’ayo masezerano ya Dar es Salam ngo ayasome yitonze abone amakuru ku budahangarwa mfite”uwo ni Pasteur Habimana.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo abahagarariye imiryango y’Abanyamulenge nabo bumvishwe na pariki kuri iki kibazo.

No comments:

Post a Comment