Saturday, 10 January 2015

INKURU DUKESHA IGIHE.COM ,ESEKOKO ABATURAGE BABAKURE MU TWABO NGO NI FDLR

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe gutegura ahantu abasivili bagomba guhungira mbere yo gutangira ibikorwa by’intambara y’amasasu n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR.
Amakuru ava muri Congo avuga ko abaturage batangiye guhungira ahantu bahurira ari benshi mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mirwano.
Akanama ka Loni kasabye ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu, MONUSCO na FARDC ndetse n’umutwe w’ingabo zigizwe na Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi gukoresha ingufu za gisirikare mu kurandura FDLR.

Uyu mutwe wari wahawe tariki ya 2 zukwambere ngo ube warangije gushyira intwaro hasi ariko ntiwubahirije iyo tariki.
Umuyobozi wa FDLR, Gen. Maj. Byiringiro Victor yavuze ko ibyo kubarasaho bitabateye ubwoba anasaba kongererwa igihe cyo gushyira intwaro hasi ariko byatewe utwatsi.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’Iterambere no Gusana Imihanda muri Congo (ARDA) ryasabye Guverinoma kubanza kwereka abaturage aho bahungira mbere yo kurasa FDLR nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Umuhuzabikorwa waryo Emile Muhombo yagize ati« Dukeneye ko abasivili berekwa ahantu bagomba kwakirirwa urugero nka Pinga. Gusana igice cya Pinga-Kalembe kugirango horohereze ibikorwa by’ubutabazi ndetse bakanafasha abaturage bashaka kwerekeza yo. »
Uyu muyobozi kandi yanasabye ko akandi gace abaturage bahungiramo ari ahitwa Mubi mu rwego rwo gufasha abasivili.
Andi makuru aravuga ko kuva itariki ntarengwa yagera kuri ubu umwuka mubi uri kurangwa ahitwa Usala, Utunda na Ikobo, muri Walikale.