amakuru akomeje kuvugwa nuko yemeza
yuko Agathon Rwasa wari ku isonga kurwanya manda ya gatatu ya Petero
Nkurunziza ariko akaza kwigarurirwa n’ubutegetsi yatorotse igihugu ubu
akaba abarizwa muri Afurika y’Epfo.
Rwasa uyoboye ishyaka rya FNL, mbere ryitwaga FNL Palipehutu,
yifatanyije n’andi mashyaka yo muri opozisiyo nka UPRONA ya Charles
Nditije na CNDD ya Leonard Nyangoma banga kwitabira amatora y’ubushize
yashubije CNDD-FDD na Petero Nkurunziza ku butegetsi muri Nyakanga uyu
mwaka.
Rwasa ariko yaje gutungura benshi aho yemereye umwanya wo kuba Visi
Perezida wa kabiri w’inteko nshingamategeko muri ubu butegetsi bwa
Nkurunziza yarwanyaga yivuye inyuma yuko bwasubiraho. Bagenzi be muri
opozisiyo bakomeje kumufata nk’umugambanyi ariko we ukabona nta kintu
bimutwaye !
Amakuru yuko Rwasa yatorotse igihugu ntabwo aramenyekana neza ariko
hari ibintu umuntu yashingiraho ahamya yuko ashobora kuba ariyo. Icya
mbere n’uko ubu Rwasa ntabwo akiboneka mu Burundi cyanga ngo abe
yumvikana. Aracecetse gusa !
Icya kabiri n’uko bizwi yuko Rwasa yari yaragiye muri Afurika y’Epfo mu
butumwa bw’akazi. Iminsi yari kumarayo yarashize ariko we akaba
ataragaruka.
Ikindi cyiyongera kuri ibyo n’uko byari bimaze iminsi bivugwa yuko
Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, Bagorikunda Valentin, yari yarandikiye
inteko nshingamategeko ayisaba gukuraho Rwasa ubudahangarwa (immunity)
nka Visi Perezida w’inteko ngo abe yakurikiranwa mu nkiko, ngo ubu
Bagorikunda akaba yarasohoye manda mpuzamahanga yo guta Rwasa muri
yombi. Rwasa ashinjwa kuba yarafashije cyangwa nibura yarishimiye ya
kudeta ya pfubye yo guhirika Nkurunziza ku butegetsi ariko urwitwazo
rukaba byabindi yuko akiri mu ishyamba yategetse abarwanyi be kwica
impunzi z’Abanyamurenge zari mu nkambi ya Gatumba aho abantu bagera kuri
200 bishwe urupfu rubi mu ijoro rimwe !
Abakurikiranira hafi iby’u Burundi bahamya yuko nubwo Rwasa yemeye
umwanya muri ubu butegetsi bwa Nkurunzi, butemewe n’Abarundi batari bake
ndetse n’amahanga, ariko nawe umbwe ntabwo yabwemeraga. Bamwe bavuga
yuko kugira ngo yemere kubujyamo Nkurunziza yabanje kumuha amafaranga
y’amarundi angana na miliyari enye yizeye yuko nabujyamo bizasenya
opozisiyo. Kandi koko hari ukuntu byayigabanyirije imbaraga ariko
ntiyasenyutse.
Rwasa rero aramutse yarahunze igihugu n’izo miliyari enye mu mufuka nta
gihombo yaba afite ahubwo bizazahaza ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko
ntabwo bizazanzamura cyane Rwasa muri politike kuko abo bari bafatanyije
muri opozisiyo batazongera kumugirira icyizere kuko babonye yuko nta
muntu umurimo !
TUYAkesha rushyashya.com
Agathon Rwasa yatorotse u Burundi
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015