Sunday, 7 December 2014

KITOKO MUBITARAMO MUBWONGEREZA BYAKOMEYE;



Kitoko Bibarwa, umuhanzi wubatse izina mu muziki w’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, mu ntangiriro za 2013 akerekeza mu Bwongereza, yahakoreye igitaramo cye cya mbere afatanyije n’abahanzi bo muri Uganda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, Kitoko wamamaye mu ndirimbo ‘Ikiragi’ , ‘Agakecuru kanjye’, ‘Akabuto’ n’izindi yakoreye igitaramo mu Mujyi wa London mu Bwongereza aho yari afatanyije na bagenzi be barimo Irny Namubiru na AK47(murumuna wa Chameleone) bo muri Uganda.
Kitoko yabwiye IGIHE ko, iki gitaramo ari cyo cya mbere akoreye muri iki gihugu kuva muri Werurwe 2013 ari nabwo yakigezemo.
Ati “Ni igitaramo gikomeye cyari cyahuriwemo n’abahanzi batandukanye, abo twafatanyije bazwi cyane mu Rwanda ni Iryn Namubiru na AK47, murumuna wa Chameleone. Ni cyo gitaramo cya mbere nkoreye hano, nabonye cyitabiriwe bishimishije cyane rwose”
Muri iki gitaramo ngo cyitabiriwe n’Abanyarwanda bake ugereranyije n’abo mu bindi bihugu bari bakirimo gusa uyu muhanzi nyarwanda yatunguwe n’uburyo nyinshi mu ndirimbo yaririmbye abafana bari bazizi.
Ati “Abanyarwanda bari bake ugereranyije n’abanyamahanga bari bacyitabiriye. Icyanshimishije ni uko abafana bansabye gusubiramo zimwe mu ndirimbo, binyereka ko banyuzwe n’ibyo nakoze. Nubwo Abanyarwanda bari bake buri wese wacyitabiriye yatashye yishimye , hari hanashize igihe kinini ntaririmba ahantu hari abanyagihugu banjye ariko byagenze neza”
Icyatunguye Kitoko ni uko umubare munini w’abafana wamwishimiye utazi amazina ye y’ubuhanzi. Abashakaga kumuhamagara bamusaba ko yasubiramo zimwe mu ndirimbo, bamwitaga izina ‘Rwanda’.
Ati “Nubwo hari benshi banyishimiye natunguwe no kumva batazi amazina yanjye. Numvaga bahamagara ngo ‘Rwanda again’. Ntabwo bari banzi ariko nishimiye uko byagenze”
Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi. Yavuze ko nyuma y’amasomo azagaruka mu Rwanda kubera urukundo arukunda hamwe n’Abanyarwanda.
Uyu mukobwa ni we wafashije Kitoko kuririmba 'Yegwe weka' yakoranye na Lilian Mbabazi
Indirimbo 'Yegwe weka' ni imwe mu zishimiwe cyane
Ahabereye iki gitaramo bari bahashyize ibendera ry'u Rwanda
inkuru ikabayavuye kugihe.com

IBIHUGU BIKOMAKOMEYEHOE KUBA BIHAGURUKIYE FDLR BYABA BIVUZEKO IRANGIYE


Ibihugu birimo u Burusiya, u Budage, u Bubiligi n’u Buyapani byagaragaje ko bibona umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda waratinze kwamburwa intwaro, bityo ukwezi kwa mbere 2015 kukaba kugomba kurangira bazirambitse hasi bitihise bakaraswa.
Uruhande ibi bihugu bibogamiyeho ku kibazo cya FDLR rwagaragariye mu biganiro ababihagarariye mu Rwanda bagiranye na Biro ya Sena mu bihe bitandukanye, mu gihembwe cya gatatu gisanzwe cyasojwe kuwa gatanu w’iki cyumweru gishize.
Mu kiganiro Inteko Ishinga Amategeko yagiranye n’abanyamakuru mu gusoza igihembwe, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yagaragaje ko ibiganiro Biro ya Sena yagiranye na ba Ambasaderi w’u Burusiya, u Budage,u Bubiligi n’u Buyapani ku kibazo cy’umutekano mu karere by’umwihariko umutwe wa FDLR ufatwa nk’uwiterabwoba, biri mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu gihembwe gishize.

Senateri Bernard Makuza yavuze ko abahagarariye ibi bihugu mu Rwanda bagaragaje ko basanga uyu mutwe urwanya leta y’u Rwanda ugomba kwamburwa intwaro muri Mukwambere 2015 nta gisibya (nta mananiza), nk’uko akanama k’umutekano ka Loni kabyanzuye.

Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga kuba ibi bihugu bishyigikiye ko nta gikwiye gukoma mu nkokora uyu mwanzuro w’uko FDLR yamburwa intwaro byananirana ikaraswa bitarenze tariki 2 zukwambere, ari ikintu cyo kwishimirwa.
Ati “Tukaba twarashimishijwe n’uko za ambasade zishingiye ku murongo w’ibihugu byazo zivuga ko zishyigikiye rwose byimazeyo uwo mwanzuro w’uko nta yandi mananiza igihe cyagenwe cyo kwambura FDLR intwaro kigomba kubahirizwa.”
Ijwi ry’ibi bihugu mu gushyigikira ko uyu mutwe wamburwa intwaro bitarenze muri Mukwambere riruzuzanya n’irya loni iherutse gushyira ahagaragara mu itangazo rivuga ko nta yandi mananiza n’izarira bikwiye kubaho mu kurasa umurwanyi wa FDLR uzarenza iki gihe atarashyira intwaro hasi.
Abarwanyi ba FDLR bari batangaje ko bagiye gushyira intwaro hasi mukwezi kwagatandatu, Leta ya Congo ibasaba ko bitarenze ku ya 9 zukwakarindwi  baba barangije kubishyira mu bikorwa, ariko baterera agati mu ryinyo.
Hari bamwe mu barwanyi bagize umutwe wa FDLR bagenda bashyira intwaro hasi urusorongo, ariko bakemeza intego ari ukurambika hasi intwaro nk’uko babisabwe. Ugushyira intwaro hasi kwa FDLR yose biracyafatwa nk’inzozi kuko hari ababona uku gushyira hasi intwaro mu buryo bw’urusorongo ari amayeri yo kuyobya uburari, cyzne ko n’abemeye gushyira intwaro hasi batagishishikarizwa gutaha mu Rwanda ahubwo bakomeje gicumbikirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.