
Umukinnyi wa Real Madrid ,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Irina Shayk batandukanye nyuma y’imyaka igera kuri itanu bari bamaze bakundana.
Nyuma gato y’uko Cristiano yahawe Ballon d’Or nk’umukinnyi wahize abandi ku Isi muri ruhago, bayatangiye guhwihwiswa ko yatandukanye n’umukunzi we gusa yanga kugira icyo abivugaho. Kuri iki Cyumweru nibwo Ikinyamakuru US Weekly cyaganiriye n’umwe mu bareberera inyungu za Irina Shayk yemeza ko aba bombi batakiri kumwe.
Umunya-Portugal Cristiano w’imyaka 29 n’Umurusiyakazi Irina Shayk na we w’imyaka 29 ngo batandukanye ku mpamvu zidafite aho zihuriye n’imiryango yabo nk’uko bimwe mu binyamakuru biri kubitangaza.


Mu mezi ashize nibwo umubano wa Cristiano na Irina Shayk watangiye gucika integer. Mukwezi kwa karindwi yitabiriye ibirori byo kumurika filime yitwa ‘Hercules’, imwe mu zo umukunzi we yari aherutse gukinamo zikanakundwa cyane.
Mu birori byo gutanga Ballon d’Or biherutse kubera i Zurich mu Busuwisi ku itariki ya 12 zukwambere ntiyari yaherekeje Cristiano nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashize. Mu birori byo kwishimira uyu mupira yegukanye ku nshuro ya gatatu, Cristiano yari kumwe n’abo mu muryango we ndetse Irina nabwo ntiyabigaragayemo.
Irina na Cristiano batangiye gukundana mu mwaka wa 2010 nyuma yo guhurira mu gikorwa cyo kwamamaza.
Uyu mukinnyi wa Real Madrid atwaye Ballon d’Or ku nshuro ya gatatu akaba yaranikiye bagenzi be Manuel Neuer na Lionel Messi bari bahanganye.
Cristiano Ronaldo yatwaye Ballon D’Or bwa mbere ubwo yakiniraga Manchester United mu mwaka wa 2008, yongera kuyisubiza muri 2013 ari muri Real Madrid, mbere yo gutwara iy’uyu mwaka ushize wa 2014. Ronaldo aracyari inyuma ya Lionel Messi we watwaye iki gihembo inshuro enye.
No comments:
Post a Comment