Monday, 19 January 2015

CRISTIANO RONALDO YATADUKANYE NUMUFASHAWE BAMARANYE IMYAKA ITANU MURUKUNDO


Umukinnyi wa Real Madrid ,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Irina Shayk batandukanye nyuma y’imyaka igera kuri itanu bari bamaze bakundana.
Nyuma gato y’uko Cristiano yahawe Ballon d’Or nk’umukinnyi wahize abandi ku Isi muri ruhago, bayatangiye guhwihwiswa ko yatandukanye n’umukunzi we gusa yanga kugira icyo abivugaho. Kuri iki Cyumweru nibwo Ikinyamakuru US Weekly cyaganiriye n’umwe mu bareberera inyungu za Irina Shayk yemeza ko aba bombi batakiri kumwe.
Umunya-Portugal Cristiano w’imyaka 29 n’Umurusiyakazi Irina Shayk na we w’imyaka 29 ngo batandukanye ku mpamvu zidafite aho zihuriye n’imiryango yabo nk’uko bimwe mu binyamakuru biri kubitangaza.
Uyu muntu wa hafi ya Irina Shayk yagize ati “Turabamenyesha ko Irina Shayk yatandukanye na Cristiano Ronaldo nyuma y’imyaka itanu yari ishize bakundana. Yari afitanye umubano mwiza n’umuryango wa Cristiano. Ibivugwa ko Irina n’umuryango wa Cristiano bari babanye nabi ntabwo ari ukuri. Ntabwo batandukanye kubera ibibazo byo mu miryango.”

Haba Cristiano n’uyu munyamideli, ntibaragira icyo batangaza kuri uku gutandukana kwabo gusa inshuti zabo za hafi zemeza ko iby’urukundo rwabo byatangiye.
Mu mezi ashize nibwo umubano wa Cristiano na Irina Shayk watangiye gucika integer. Mukwezi kwa karindwi yitabiriye ibirori byo kumurika filime yitwa ‘Hercules’, imwe mu zo umukunzi we yari aherutse gukinamo zikanakundwa cyane.
Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aba bombi ntibayisangiye nk’uko byagendaga mu myaka yashize.
Mu birori byo gutanga Ballon d’Or biherutse kubera i Zurich mu Busuwisi ku itariki ya 12 zukwambere  ntiyari yaherekeje Cristiano nk’uko byagiye bigenda mu myaka yashize. Mu birori byo kwishimira uyu mupira yegukanye ku nshuro ya gatatu, Cristiano yari kumwe n’abo mu muryango we ndetse Irina nabwo ntiyabigaragayemo.
Irina na Cristiano batangiye gukundana mu mwaka wa 2010 nyuma yo guhurira mu gikorwa cyo kwamamaza.
Uyu mukinnyi wa Real Madrid atwaye Ballon d’Or ku nshuro ya gatatu akaba yaranikiye bagenzi be Manuel Neuer na Lionel Messi bari bahanganye.

Cristiano Ronaldo yatwaye Ballon D’Or bwa mbere ubwo yakiniraga Manchester United mu mwaka wa 2008, yongera kuyisubiza muri 2013 ari muri Real Madrid, mbere yo gutwara iy’uyu mwaka ushize wa 2014. Ronaldo aracyari inyuma ya Lionel Messi we watwaye iki gihembo inshuro enye.

No comments:

Post a Comment