butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo kuko atari igihugu baremewe.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Al Jazeera binyuze mu kiganiro Talk To Al Jazeera, uyu muhanzi umaze guhatana Grammy Awards inshuro eshanu yabajijwe icyo avuga ku ihohoterwa rikorerwa bamwe mu birabura ku Mugabane wa Amerika, atazuyaje avuga ko ababangamiwe n’amahamwe yashyizweho n’abazungu muri Amerika bakwiye gusubira iwabo muri Afurika aho bazabaho mu mudendezo.
Uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal yavuze ko Umunyafurika wese utuye muri Amerika akaba adashimishijwe n’uko abayeho, ngo akwiye gusubira iwabo akarekera idembe Abanyamerika.
Yagize ati “Nibasubire mu rugo…nibasubire muri Afurika. Gahunda y’imibereho muri Amerika ntabwo yashyiriweho abirabura”
Yunzemo agira ati “Ntabwo nshaka kubavugira cyane, hari ubumenyi mfite bo bashobora kuba badafite kuko njye nabaye muri Afurika , ndayizi ndetse nanabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri njye nzi neza ko Afurika ariyo yagenewe Abanyafurika. Nuko rero, iyo mbonye Abanyamerika bakomoka muri Afurika bahura n’ibi bibazo, mpita nibaza ngo: Kuki badasubira iwabo…nibasubire muri Afurika”
Amagambo Akon yavugiye kuri Al Jazeera benshi mu birabura by’umwihariko Abanyamerika bakomoka muri Afurika ntibayishimiye na gato ndetse bafata Akon nk’umwirabura wiyibagije amateka bagenzi be banyuzemo nubwo we yavukiye muri Amerika.
Uyu muhanzi yatangiye umushinga ukomeye ku Mugabane wa Afurika aho akwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba binyuze mu mushinga yise ‘Lighting Africa’. Afite intego yo kuwugeza mu bihugu 46 bitarenze muri 2020.