Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aremeza ko kuba azasoza manda ya kabiri mu 2017 bitari mu bimuhangayikishije iki gihe, kuko agihanganye n’ibindi bibazo byihutirwa bibangamiye u Rwanda.
Ibi perezida Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro kuwa 15/01/2015.
Asubiza umwe mu banyamakuru wari umubajije kugira icyo avuga ku kuba azasoza manda ye ya kabiri mu 2017, Perezida Kagame yagize ati “Ibyo gusoza manda icyo gihe ntabwo biri mu bimbuza gusinzira rwose. Hari ibindi bifitiye Abanyarwanda akamaro kandi nibyo dushyize imbere“.
Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka ishize Abanyarwanda ubwabo biboneye intambwe y’iterambere bagezeho bakaba kandi bafite inyota yo gutera imbere kurushaho umunsi ku wundi ari nabyo bibashishikaje cyane, ngo ibya nyuma ya 2017 Abanyarwanda ubwabo bazabifataho umwanzuro ubabereye.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi Perezida Kagame yavuze ku ngingo zitandukanye anasubiza ibibazo abanyamakuru bagiye bamubazaho birimo icy’umutwe wa FDLR wahawe igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ntubikore, ariko ubu amahanga akaba asa n’ataritegura kuwambura intwaro ku ngufu nk’uko byari byemejwe.
Perezida w’u Rwanda yavuze kandi ku bayobozi baherutse kwegura ndetse n’abagiye begura mu bihe byashize, ku mabuye y’agaciro menshi ari mu Rwanda benshi baba batazi, iterambere ry’imikino mu Rwanda cyane umupira w’Amaguru, n’ibindi binyuranye.
No comments:
Post a Comment