Nicolas James
Buri muntu ufite ibibazo yumva hari abo ashinja kuba ntacyo bakora kugirango ibibazo bye bikemuke, ubu kwisi ahantu hatandukanye usanga abantu berega leta bati ntakazi muduha, abana bacu leta ntibarihira, hanyuma iyo bivuye kubantu dushinja usanga bigera no kumana ugasanga umuntu aragira ati"MANA NJYEWE NAZIZE IKI?" kwihangana kwabamwe ngo bashime biragoye ahubwo abantu bakabaye aribo bafasha abandi usanga aribo babateza impagarara.
ibaze nawe uri umubyeyi murugo abana bose barabona ko hari icyo utabahaye ibyo ubaha bakabyibagirwa, basa nabamwe umuntu aha bagahisha inyuma bakongera bakagusaba utabona icyo ubaha bakagutuka cyangwa mukarwana , bakagusebya ngo uri igisambo n'ibindi.
ariko mpamya ko umuntu wese uri kwisi mugihe cyose amaze kumenya ko gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa yaba noneho ashobora kumenya ko ibyo bamuha bagirango arusheho kwiga gutanga si ukugirango arusheho gusaba no kurambura ibiganza, niba hari umuntu urara akora kugirango wige,urye,utekane,wubake inzu nziza ntihagire uyikunyaga....nusaba baguhe n'ibindi nagiranga wumve ko ari ukugirango nawe umenye agaciro ko kuba igisubizo mubandi.
nicolas james iyo umwitegereje usanga adafite ikibazo cyuko yavutse ahubwo usanga ari igisubizo kubibazo abantu beshi bibaza, ndetse usanga ntawe agaya yaba abamubyaye, yaba Imana yamuremye abona yamuremeye umugambi ukomeye. ubu ni umuvugabutumwa, kandi akaba numwe mubantu batanga ubuhamya bw'ikizere ahantu hatandukanye.
rubyiruko rw'Urwanda twe tugira amahirwe yo kuba dufite amaboko, amaguru twakabaye ntawe twumva ko ariho ngo adufashe cyane hanyuma ngo natadufasha turakare kugeza naho bamwe bica ababyeyi babo, biratangaje aho umubyeyi akurihira primaire, secondaire, ukazamwica, ukamutuka ngo natkurihiye university ahubwo wakabaye umushimira kandi koko umubyeyi anezezwa no guha umwana we ibyiza afite.
hari urubyiruko rwumva rwatungwa no gusaba, kuko bacitse akaboko kamwe, ariko buri muntu aramutse asobanukiwe ko yavukiye gufasha nibwo yashaka icyo afashisha abandu naho uwumva yaravukiye gufasha ntakindi akora uretse kubyuka ateze ibiganza impande n'Impande. Imana yaguhaye igishoro kuba ugihumeka wafasha umuryango, wawuha igitekerezo aho kubatera stress ngaho wibye ibikoresho byo munzu n'ibindi...UMUNTU WESE WISOBANUKIWE ABASHA GUFASHA ABANDI NAHO UTISOBANUKIWE ARAGWA NO GUTEGEREZA INKUNGA'' ntunyumve nabi sinze gufashwa ariko nkunze uzabivamo hanyuma agafasha abandi kwifasha no gufasha abandi.
ushobora kureba amavideo ya nick maze nawe bigatuma ugira ikizere cy'ejo hazaza mubuzima. kandi uko uri, icyo ufite cyafasha abandi nicyo bakenye! ba umwe mubatagaya gusa shima kandi ufashe abandi kureba imber no kuhakorera!
ushaka kumenya byishi kubuzima bwe sura www.chfhworld.blogspot.inhttp://www.lifewithoutlimbs.org/