Thursday, 20 November 2014

IGIHE CYOSE UTARIGA GUSHIMA UHORANA IMPAGARARA ZO GUSHINJA ABANTU N'IMANA KO HARI CYO BAKUGOMBA cyangwa ko HARIBYO BATAGUKORERA!

nick vujicic
Nicolas James
Buri muntu ufite ibibazo yumva hari abo ashinja kuba ntacyo bakora kugirango ibibazo bye bikemuke, ubu kwisi ahantu hatandukanye usanga abantu berega leta bati ntakazi muduha, abana bacu leta ntibarihira, hanyuma iyo bivuye kubantu dushinja usanga bigera no kumana ugasanga umuntu aragira ati"MANA NJYEWE NAZIZE IKI?" kwihangana kwabamwe ngo bashime biragoye ahubwo abantu bakabaye aribo bafasha abandi usanga aribo babateza impagarara.

ibaze nawe uri umubyeyi murugo abana bose barabona ko hari icyo utabahaye ibyo ubaha bakabyibagirwa, basa nabamwe umuntu aha bagahisha inyuma bakongera bakagusaba utabona icyo ubaha bakagutuka cyangwa mukarwana , bakagusebya ngo uri igisambo n'ibindi.

ariko mpamya ko umuntu wese uri kwisi mugihe cyose amaze kumenya ko gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa yaba noneho ashobora kumenya ko ibyo bamuha bagirango arusheho kwiga gutanga si ukugirango arusheho gusaba no kurambura ibiganza, niba hari umuntu urara akora kugirango wige,urye,utekane,wubake inzu nziza ntihagire uyikunyaga....nusaba baguhe n'ibindi nagiranga wumve ko ari ukugirango nawe umenye agaciro ko kuba igisubizo mubandi.

nicolas james iyo umwitegereje usanga adafite ikibazo cyuko yavutse ahubwo usanga ari igisubizo kubibazo abantu beshi bibaza, ndetse usanga ntawe agaya yaba abamubyaye, yaba Imana yamuremye abona yamuremeye umugambi ukomeye. ubu ni umuvugabutumwa, kandi akaba numwe mubantu batanga ubuhamya bw'ikizere ahantu hatandukanye.

rubyiruko rw'Urwanda twe tugira amahirwe yo kuba dufite amaboko, amaguru twakabaye ntawe twumva ko ariho ngo adufashe cyane hanyuma ngo natadufasha turakare kugeza naho bamwe bica ababyeyi babo, biratangaje aho umubyeyi akurihira primaire, secondaire, ukazamwica, ukamutuka ngo natkurihiye university ahubwo wakabaye umushimira kandi koko umubyeyi anezezwa no guha umwana we ibyiza afite.

hari urubyiruko rwumva rwatungwa no gusaba, kuko bacitse akaboko kamwe, ariko buri muntu aramutse asobanukiwe ko yavukiye gufasha nibwo yashaka icyo afashisha abandu naho uwumva yaravukiye gufasha ntakindi akora uretse kubyuka ateze ibiganza impande n'Impande. Imana yaguhaye igishoro kuba ugihumeka wafasha umuryango, wawuha igitekerezo aho kubatera stress ngaho wibye ibikoresho byo munzu n'ibindi...UMUNTU WESE WISOBANUKIWE ABASHA GUFASHA ABANDI NAHO UTISOBANUKIWE ARAGWA NO GUTEGEREZA INKUNGA'' ntunyumve nabi sinze gufashwa ariko nkunze uzabivamo hanyuma agafasha abandi kwifasha no gufasha abandi.

ushobora kureba amavideo ya nick maze nawe bigatuma ugira ikizere cy'ejo hazaza mubuzima. kandi uko uri, icyo ufite cyafasha abandi nicyo bakenye! ba umwe mubatagaya gusa shima kandi ufashe abandi kureba imber no kuhakorera!
 ushaka kumenya byishi kubuzima bwe sura www.chfhworld.blogspot.inhttp://www.lifewithoutlimbs.org/

Burkina Faso:Lieutenant-colonel Isaac Zida Yagenewe kuba umushikiranganji!

JPEG - 38.7 ko
Intwazangabo yo mu gisirikare ca Burkina Faso, Lieutenant-colonel Isaac Zida, uwari yafashe amabanga yo kurongora igihugu inyuma y’ikomborwa ku butegetsi rya Blaise Compaoré, yahawe kuri uwu wa gatatu amabanga yo kuba umushikiranganji wa mbere w’ico gihugu.
Michel Kafando, uwagenwe kugira arongore igihugu ca Burkina Fasso vy’imfatakibanza yamenyesheje kuri uwu wa gatatu igenekerezo rya 19 Munyonyo 2014 ko atokwirengagiza uruhara rwa Lieutenant-colonel Isaac Zida yabaye arafata amabanga y’ukurongora igihugu, bikaba vyaratumye intureka zihagarara mu gihugu ca Burkina Faso cari mu migumuko y’ugukura ku butegetsi umukuru w’igihugu Blaise Compaoré.
Umukuru w’igihugu vy’imfatakibanza, Michel Kafando, amenyesha ko igisirikare ca Burkina Faso gikwiye guhabwa ikibanza gikwiye mu ntwaro mfatakibanza y’ico gihugu, yisunze ingene cigenjeje mu migumuko iheruka muri ico gihugu.

Intwazangabo Lieutenant-colonel Zida yahawe ayo mabanga yo kuba umushikiranganji wa mbere wa Burkina Faso, mu gihe amakungu yari yasavye ko intwaro mfatakibanza yogirwa n’abatari abasirikare gusa.

IMIRWANO MU NTENKO Y'IGIHUGU CYA CONGO(RDC)

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse abadepite 6 bakekwaho gukubita mugenzi wabo witwa Valentin Nsenga ubwo bari mu nteko rusange yabaye tariki ya 10 Ugushyingo 2014.
Aba badepite bakubise mugenzi wabo biturutse ku mpaka ndende zo kutumvikana ku kuba Minisitiri w’Imari ashinjwa gukoresha nabi ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2013, no kuba hari amafaranga yanyerejwe na Minisitiri w’Inganda yagombaga kubakishwa uruganda rwa sima (ciment).
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko aba badepite babaye bahagaritswe ku mirimo yabo igihe cy’amezi atatu kandi ntibazahabwe n’igice cy’umushahara wabo.

Nk’uko byatangajwe na Peresida w’Inteko Nshingamategeko y’iki gihugu, Aubin Minaku, ibyo bihano babihawe hakurikijwe uburemere bw’amakosa bakoze kandi hagendewe ku ngingo z’amategeko agenga inteko.
Yagize ati “Izi ntumwa za rubanda zahanwe hakurikijwe uburemere bw’ibyo zakoze mu nteko rusange imbere y’abandi badepite.” Minaku yongeyeho ko urwo rugomo rwabereye ahasa no ku karubanda kuko iyo nteko rusange yacaga kuri televisiyo y’igihugu RTNC imbona nkubone.
Na nane kandi bivugwa ko buri wese mu bahawe ibihano uzumva yarenganye yakwandikira inteko akajurira. Aba badepite babaye aba mbere bahawe ibihano nk’ibi kuva manda yabo yatorwa.

iyi nkuru yanditswe n'Igihe.com