Monday, 22 December 2014

UMUNYE POLITIKE WARI MU KIKRUHUKO CY'IZA BUKURU BENJICOIDIESSEBES NIWE WATSINZE AMATORA YUMU KURU WIGIHUGU CYATANZA NIYA

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014, komisiyo yigenga y’amatora muri iki gihugu, yatangaje ko uyu Essebsi w’imyaka 88 yatsinze amatora n’amajwi 55.68%, akurikirwa na Moncef Marzouk, wayoboraga iki gihugu mu nzibacyuhi n’amajwi 44,4%.
Inkuru y’ikinyamakuru cy’Abafaransa le figaro, ivuga ko Essebsi akimara gutsinda nk’uko yakunze kubivuga, yongeye gusubiramo ijambo ryo muri Coran akunze kuvuga rigira riti « Mube umwe, no mu bihe by’amahiganwa ».
Kugeza ubu Moncef ntaremera ibyavuye mu matora.
Polisi y’iki gihugu nayo, ikoresheje ibyuka biryana mu maso, yinjiye mu rugamba rwo guhagarika urubyiruko rwatangiye rutwika imipine y’imodoka rwamagana ibyavuye mu matora.
Mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyarangiye mu Gushyingo, Essebsi yazaga imbere n’amajwi 39 % arusha amanota atandatu mugenzi we Marzouki bari bahanganye mu matora.
Aya matora niyo ya mbere abaye nyuma y’imyivumbagatanyo yo mu bihugu by’Abarabu « Arab Spring », yahiritse perezida wayoboraga iki gihugu Zine El Abidine Ben Ali, Hosni Mubarak wayoboraga Misiri, na Col Muamar Ghadhaffi wayoboraga Libya, bose bari bamaze igihe kinini ku butegetsi.

JACOB ZUMA NIKI KIMUGEZA MURI TANZANIA NA UGANDA

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma wari muri Tanzaniya ejo ku cyumweru, uyu munsi yitezwe muri Uganda, aho aganira na bagenzi be kuri bimwe mu bibazo biri muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari.
Izi ngendo za Zuma zije mu gihe habura iminsi mike ngo itariki ntarengwa yahawe FDLR ngo ibe yarangije gushyira intwaro hasi bitaba ibyo ikaba yaraswaho ishyike.
Ikindi kandi uru rugendo ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aherutse kugirira muri Angola aho yaganiriye na Perezida Eduardo Dos Santos ibintu bitandukanye birimo n’umutekano w’Akarere.

Itangazo rya Perezidansi ya Afurika y’Epfo rivuga ko urugendo rwa Zuma “rufite intego yo kungurana ibitekerezo na bagenzi be (Kikwete na Museveni) ku bijyanye n’amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika ndetse n’ibindi bifitiye inyungu ibihugu byabo. “
Biteganijwe ko Perezida Zuma araba aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Maite Nkoana Mashabane na Minisitire w’umutekano David Mahlobo.
Umubano wa Tanzania, Afurika y’Epfo na DRC
Tanzania na Afurika y’Epfo bizwiho kuba bifitanye umubano wihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko binahuriye muri SADC.
Mu gihe cyashize ubwo M23 yagabwagaho ibitero, ingabo za Tanzania n’Afurika y’Epfo ni zo zagize uruhare rufatika mu guhashya uwo mutwe uza no kuva ku izima uzibukira uduce wari warigaruriye.
Abasesengura Politiki yo mu karere babona kuva Tanzania na Afurika y’Epfo byafasha Kabila gusenya M23 yarahise (Kabila) agenda asa n’uwanga kubahiriza amasezerano yagiranye na M23.
Icyo gihe Zuma yohereje abasirikare n’indege z’intambara mu gihe Tanzania yo yakoreshaga imbunda ziremereye.
Muri iyo ntambara amakuru yatanzwe yavuze ko abarwanyi ba FDLR bahawe intwaro bagafashwa n’ibitero byo mu kirere mu kurwanya M23.
Kuva ubwo byatangiye guhwihwiswa ko FDLR yaba ifite intwaro ndetse inahabwa n’imyitozo ngo ibe yatera u Rwanda.
Icyo gihe kandi FDLR yatangaje ko ishobora gutera u Rwanda dore ko umutwe wa M23 wasaga n’uyiviriye mu nzira, u Rwanda narwo ruhita rukaza umutekano ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tugendeye ku isesengura ryakozwe na Chimpreports, ubwo Gen. Sultani Makenga n’ingabo ze bambukaga umupaka bagahungira mu Uganda, naho Bertrand Bisimwa akaza mu Rwanda, Kabila yasaga n’aho atsinze urugamba nyamara intambara yo isa nk’aho ikiri mbisi.
Kabila asa n’aho yahise atezuka ku busabe bw’Angola, Uganda na Kenya byari byamusabye kugirana ibiganiro na M23 ahubwo ahitamo gukaza umubano na Tanzania na Afurika y’Epfo.
Mu gihe Afurika y’Epfo yirebera ku bukungu bwayo na Congo binyuze cyane cyane mu mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Grand Inga, intambara ya M23 isa nk’aho yatandukanyije Perezida Kabila n’Afurika y’Uburasirazuba.

Umutwe w’Akarere uryamiye amajanja kubera FDLR na ADF
Bimaze kugaragara ko DRC yaba yitarutsa ibindi bihugu byo mu karere ku bijyanye na dipolomasi n’umutekano, umutwe w’ingabo zo mu karere East African Standby Force kuva ubwo wiyemeje ko uzahangana na FDLR na ADF niba nta gikozwe ngo iyo mitwe irandurwe burundu.
Abasobanukiwe na politiki bavuga ko irandurwa ry’iyi mitwe cyane cyane FDLR ryaba ridindizwa na bimwe mu bihugu byo mu karere bisa n’aho biyikingira ikibaba.
Mu gihe habura ibyumweru bike ngo itariki ntarengwa yahawe FDLR igere, ingabo zo mu karere nazo ziryamiye amajanja.
Zuma na Kabila ntibakwifuza kuzibona ku butaka bwa Congo
Nubwo izi ngabo ziryamiye amajanja, Kabila na Zuma bashobora kuba batifuza kuzibona ku butaka bwa Congo kuko byafatwa nko kunenga ubushobozi bw’ubuyobozi bwa Congo mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Ibi bikaba bisobanura ko inshuti za Kabila zahita zikora ibishoboka byose zigatanga umusada, bikaba bivugwa ko iyi ishobora kuba indi mpamvu y’ urugendo rwa Zuma muri Tanzania na Uganda hagamijwe kuburizamo iyo migambi.
Chimpreports ivuga ko Zuma byanze bikunze azabwira Museveni ko kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’itariki ntarengwa yahawe FDLR bishobora guteza intambara; yabangamira inyungu z’ubukungu bwa Pretoria.
Ashobora no kwifuza ko ingabo za Congo zahabwa indi nkunga ngo zihangane na ADF na FDLR.
Kabone n’ubwo Uganda n’u Rwanda byifuza irandurwa rya ADF na FDLR mu gihe cyihuse, ibi bihugu byombi bizi neza ko bigomba gushaka icyatuma bidashwana na Afurika y’Epfo ishobora gushyigikira Kabila mu ibanga.
Ikindi kandi Zuma byanze bikunze ashobora kubaza neza Museveni uko ibintu bimeze muri DRC dore ko Guverinoma ya Museveni isanzwe ikorana neza n’ishyaka ANC rya Zuma mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ho ari nk’ibisanzwe kuko ibi bihugu byombi bifite ingabo muri Congo zajyanwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.
Gusa ibi byose ni isesengura kuri uru rugendo, dore ko nyir’ubwite we binyuze mu itangazo rya Perezidansi rivuga ko agenzwa n’amahoro n’umutekano n’ubukungu gusa.

MUGABE YIRUKANYE ABANDI BAMINISITRE

Perizida wa zi mbabwe robert Mugabe yiru kanye abandi bami nistre barindwi nyuma yi minsi mike yiruka nye abandi umunani Murigahunda yishaka rye riri kubute getsi ZANU PF yokuvugurura guvernement.

Ikinyamakuru My zimbabwe kuvugako peresida Mugabe ko itangazo umunya mabanga mukuru mubiro bya perezida ,Dr mechack Sibanda yashize ahagara gara itangazo rivugako perezida mugabe yirukanye abandi baministre barindwi kubera imyitwarire yabo no kudatanga umusaruro bari bitezweho,

Mwitangiriro zukwezi kwa cumi nakabiri Mugabe yi rukanye vice-perezida joice mujuru naba ministiri umunani 8,harimo Dzikamai Mavhaire warushizwe ingufu nu waru mwungiri je Munacho  Mutezo ,Didyamus mutasa mi nistiri wubutabera Emmanson Mnangagwa  nabandi beshi 

Mugabe nishyaka rye riri kubutegetsi ZANU PF bafashe umwanzuro wo kuvugurura guverenema hanyuma yo kubona aba ministre beshi badatanga umusaruro nkuko bikwiye .