Umuhanzi Aliaune Badara Thiam wamamaye mu muziki ku izina rya Akon yishimiye guhura na Eddy Kenzo wo muri Uganda ndetse anamubwira ko amaze gutera intambwe ishimishije mu muziki anamusaba gukora iyo bwabaga akarushaho gutera imbere.
Nk’uko Big Eye yabitangaje, aba bahanzi bombi bahuriye mu birori Eddy Kenzo yaririmbyemo hatangizwa imikino y’igikombe cya Afurika (AFCON) iri kubera muri Guinea Equatorial.
![]() |
eddy kz |
![]() |
akon |
Akon yabwiye Eddy Kenzo ko ari ikintu gikomeye guhura na we ndetse ngo ni umwe mu bakunzi be ku bw’indirimbo ‘Sitya Loss’ anakunda ku buryo bukomeye.
Eddy Kenzo yabwiye iki kinyamakuru ko Akon yamuhaye ubutumwa bugira buti, “Iyo ndirimbo narayikunze ndetse nkunda n’imbyino za bariya bana, ubambwirire ko bafite impano kandi ko nabyishimiye”.
Akon ufite inzu ituganya umuziki ya Konvict Muzik biravugwa ko hari imishinga agiye gukorana na Eddy Kenzo mu minsi ya vuba. Akon nakorana indirimbo na Eddy Kenzo azaba yiyongeye ku bandi Banyafurika barimo P Square, Davido, D’Banj n’abandi.
No comments:
Post a Comment