Monday, 19 January 2015

BATATU BATWITWSE ARI BAZIMA MUBUHINDE (INDIA)

Guverinoma y’u Buhinde yatangaje ko ko Abayisiramu batatu batwitswe ari bazima bagakongoka bazira urupfu rw’umuhungu wo mu idini y’abahindu wo mu gace k’abo Bayisiramu .
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Buhinde yavuze ko umusore w’Umuhindu wakundanaga n’umusilamu kazi yaburiwe irengero akaza kuboneka yapfuye mu gace gatuwe n’Abayisiramu ,abo mu idini ry’abahindu bagahita bashinja urwo rupfu Abayisiramu.
Imirambo itatu y’abayisilamu yasanzwe mu nzu zatwitswe n’Abahindu barakaye.

Polisi ivuga ko umwiryane ukiri wose hagati y’Abahindu n’abayisiramu bo muri ako gace. Abahindu bagize 80% by’abatuye u Buhinde mu gihe Abayisilamu ari 13% .

No comments:

Post a Comment