Sunday, 14 December 2014

INGABO ZAKUYEHO UMUTWE WA M23 KURUBUNGO IZONGABO ZAGARUTSE KWIRUKANA ADF -NALU ZABAGANDE ZIRWANYA UBUTEGETSI BWA UGANDA

ingabo za kongo niza mo nisco zatangiye ibitero bikomeye kumutwe uho ra wangiza ushaka no guhungabanya umutekano mugihugu cya uganda ,izingabo kandi bivugwako zikomeyekandi ntiziri kumenyekana nkuko ngo nizo zaba zarakuyeho umutwe wa M23
Ibi bitero bihuriweho n’ ingabo z’ impande zombi bikaba byaratangiye kugabwa kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2014. Bigamije kurandura guca burundu no kurandura inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF-Nalu.
Hagamijwe mbere na mbere kubambura imbunda ariko batazitanga bakaraswa bakavanwaho. Amakuru aravuga ingabo zidasanzwe za Monusco zarahirihe kurangiza iyi misiyo n’ ubundi bagakoze bitagombye kumera uko bimeze ubu, ariko na byo bikaba byashimwa mu gihe byakorwa neza.
Ibitero by’ izi ngabo kabuhariwe zabashije guhashya M23 bikaba byarahereye ahitwa Eringeti na Kokola imijyi iherereye mu bilkometero 60 uvuye mu mujyi wa Beni. Izi ngabo zagabye ibi bitero zikaba ari zimwe zafashije FARDC muri operation yiswe «Pomme verte» yabashije guhashya umutwe wari warabereye Kongo ikigeragezo ari wo M23 mu Ugushyingo umwaka ushize. Ibi bitero byagabwe bikaba bishimishije imiryango ivugira abaturage bamaranye iminsi umutekano muke aho ababarirwa mu Magana bamaze guhitanwa n’ abarwanyi b’ izi nyeshyamba.
Ibi bitero bigabwa bikaba biyobowe na ba General Muhindo Akili Mundosi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Abdoul Kimweri ku ruhande rw’ ingabo za Loni. Amakuru ava mu buyobozi bw’ ingabo aravuga ko ibi bitero bigamije gusaka kwambura intwaro no guhashya abarwanyi ba ADF-Nalu aho bava bakagera dore ko byagombaga kuba byaranakozwe mu gihe M23 yari ikimara gutsindwa; kuko byari biteganijwe ko nyuma ya M23 hatahiwe FDLR hagakurikizwaho umutwe wa ADF-Nalu.
Ingabo za Kongo zagiye zitangaza amakuru ko zamaze guhashya ADF-Nalu, nyamara ibi byaje kugaragara nko kwikirigita ubwo izi nyeshyamba zicaga zikurikiranya abaturage b’ inzirakarengane mu mujyi wa Beni. Ibi biratanga icyizere ku baturage ba Beni mu gihe ingabo za Monusco zagiye zishyirwa mu majwi kuwutera inkunga nizibihagarika.

No comments:

Post a Comment