Amakuru Jeune Afrique yakuye mu nzego zinyuranye avuga ko intandaro yabaye ihindurwa ry’abasirikare babaga mu mujyi wa Kisangani, hakaza iziyobowe na Gen. Innocent Kabundi wahoze muri CNDP. Nyuma y’uko uwo Kabundi yasimbuye agiye aho yoherejwe, aho yabaga yahasize abasirikare bato ngo baharinde, bazahave Kabundi ahageze. Siko byagenze rero, kuko abaturage b’aho ngo bashutse abo basirikare ngo bange kuva muri iyo nzu.
Ibyo byabaye ejo mu ma saa tanu, i Kisangani humvikanye urusaku rw’amasasu, bikura umutima abahatuye. Umunyamakuru wa Jeune Afrique, Ernest Mukuli agira ati "amaduka n’amashuri byarafunze, abantu bakwira imishwaro."
Ushinzwe itumanaho mu ngabo we siko abibona, Capt Kawaya avuga amasasu yarashwe n’abapolisi batatanya abaturage bari mu muhanda, ko atari abasirikare basubiranyemyo. Ariko abajijwe impamvu ati "cwe."
Cpt Kawaya yaje kuvuga ko abasirikare barindaga Gen Kifwa wimuwe agasimburwa na Gen Kabundi, bafatanije n’abaturage, batsimbaraye ku nzu badashaka ko Kabundi ayijyamo kandi ariko biteganywa n’amategeko ya gisirikare muri Kongo(uje ari mushya ahantu, acumbika mu nzu uwo yasimbuye yabagamo).
Aho kubahiriza amategeko ngo bave mu nzu, ba basirikare batabaje abaturage ngo babatabare batewe, barirukanwa mu nzu ngo ijyemo abanyarwanda,-mu gihe FDLR icumbikiwe mu bilometero 17 gusa.
Abanyeshuri bahise bahagarika amasomo, bafata amabuye sinakubwira, ngo bagiye kwirukana ingabo za Kabundi, bazitiranya n’iza FDLR zasimbuye iz’abanyekongo. N’kuko ababibonye babivuga, ingabo na zo zirwanyeho, zirasa mu kirere. Umwe mu bakozi ba sosiyete sivile aho, avuga ko byatewe n’uko Gen Kabundi yahoze muri CNDP kandi n’abamurinze bakaba badasa cyane n’abanyekongo.
Mu masaha y’igicamunsi cy’ejo, ituze ryari ryagarutse, nyuma y’aho abapolisi barasiye bya byuka bihuma amaso, abaturage bagatatana.
No comments:
Post a Comment