AGATO RWASA utavuga rumwe nubu tege tsi bwu burundi akaba nu munye politics muri icyo gihugu yongeye gutangazako azi yamama za ku mukuru wigihugu cy'Uburundi mumatora ate ganyije umwaka utaha akabayongeye kwiyama abanyamurenge ati ntawe ukwiye kumu shija ubwicyani bwabanyamurenge bwomugatumba .
Abinyujije mu ishyaka ayoboye rya FNL , Agathon Rwasa, yasohoye itangazo rivuga ko gushaka kumukurikirana mu butabera ari uburyo bwo kumuzitira mu nzira yo kwiyamamaza.
Rwasa avuga ko ubu bwicanyi bwabazwa abari bashinzwe kurinda umutekano w’inkambi (Abapolisi n’abasirikare) icyo gihe Abanyamulenge bicwa.
Nyuma gato y’ubwo bwicanyi abarwanyi ba FNL babinyujije mu wari umuvugizi wabo bavuze ko ari bo babikoze bihorera ku karengane kagiye gakorerwa Abahutu mu Burundi mu bihe bitandukanye.
Nubwo uyu munyapolitiki avuga atya, Abanyamulenge basabye mu bihe bitandukanye ko Agathon Rwasa yagezwa imbere y’ubutabera kuko ari we wari umuyobozi w’umutwe wa FNL wigambye ubu bwicanyi bukiba.
Umunyamakuru wa IGIHE I Burundi, avuga ko Rwasa yari witeguye kugera imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere ariko bigasubikwa yahageze.
Yasigiye inyandiko Urukiko rusubiramo imanza mu Burundi ko nta bubasha ubutabera bw’u Burundi bufite bwo kumukurikiranaho ibyaha byo mu ntambara mu gihe amasezerano yasinywe yo guhagarika intambara yamuhaye ubudahangarwa by’agateganyo.
Ayo masezerano akaba yarasinywe na Leta y’u Burundi n’iamashyaka ayirwanya.
No comments:
Post a Comment