Friday, 28 November 2014

Ibimenyetso bitanu bigaragaza ko u Burusiya bwitegura intambara na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Micheal Snyder w’ikinyamakuru, The Right Side News avuga ko ibi bihugu bibiri by’ibihangange bishobora gusenyana kandi bikoresheje ibitwaro bibitse bya kirimbuzi.
Snyder avuga ko u Burusiya bwiteguye icyaba cyose kirimo n’intambara yo kurasana, akaba yaranditse avuga ko bishoboka ko u Burusiya bwakora ibishoboka ngo ntihavuke intambara hagati y’ibi bihugu, ariko iki gihugu nacyo ngo kikaba kidasubira inyuma.
Kuri ubu hari ibimenyetso bigaragaza ko u Burusiya bwiteguye birenze kwitegura intambara igihe icyo ari cyo cyose, kandi hagize imbarutso iba u Burusiya ngo nibwo bushobora kuyitsinda nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ikomeza ivuga.
Dore Ibimenyetso bitanu bigaragaza ko u Burusiya bwiteguye intambara:
U Burusiya butakaza miliyari 540 z’amadolari agenda ku gukomeza igisirikare cyabwo
Nk’uko Snyder akomeza avuga, u Burusiya bwiteguye gushora imari mu gucura ibitwaro bigezweho mu mateka y’iki gihe. Kuva mu 2016 kugeza mu 2025, amafaranga agenda ku gisirikare cy’u Burusiya ashobora kugera kuri miliyari 540 z’Amadolari.
Ikigamijwe kikaba ari ukuzamura ubushobozi bw’igisirikare mu bijyanye n’intambara zigezweho harimo n’ibitero byo kuri internet ndetse n’ibitero bya kirimbuzi.
Kubaka ibisasu bya missile bidashobora kubonwa na radar
Igice kinini cy’ingengo y’imari y’igisirikare cy’u Burusiya kizagenda mu kubaka uburyo bwo kohereza missiles zitabasha kubonwa na radar z’umwanzi. Kuri Snyder, ngo hejuru ya kimwe cya kabiri cya missiles z’u Burusiya zizaba zifite ubushobozi bwo guterwa zikagera aho zoherejwe nta muntu uzibonye mu 2016.
Gutungura n’ubushobozi bwo kugaba
Mu rwego rwo kumenya neza ko bwatsinda intambara ya kirimbuzi burwanye n’Amerika, u Burusiya buzishingikiriza ku gutungura no kurwananira hafi. Mu kirere, hari gukorwa indege z’intambara zigezweho nazo zitabasha kubonwa na radar nka T-50 PAK-FA twababwiye .
JPEG - 74.6 kb
Ngiyo indege nshya y’intambara y’Abarusiya itabonwa na radar, T-50 PAK-FA
Naho mu mazi, hari gukorwa sous marins zitavuga Snyder avuga ko igisirikare cyo mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyise “Umwobo w’umukara”(Black hole). Biteganyijwe ko ibi bikoresho byose mu 2025 bizaba byamaze gutunganywa bishobora gukoreshwa.
JPEG - 34.9 kb
Iyo ni sous marin Abarusiya bateganya gusuzuma kuri iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2014
Kwica satellite (Satellite killer)
Mu ntambara zigezweho ni ngombwa, ntihaburamo n’intambara yo kuri internet bita Cyber warfare, kandi u Burusiya bukaba buri gukora ibishoboka ngo buhe umwitangirizwa ibindi bihugu. Intwaro ubu u Burusiya bumaze kugira muri uru rwego akaba ari iyiswe Object 2014-28E. Nk’uko bivugwa na The Financial Times, iki cyogajuru cyoherejwe mu kirere muri Gicurasi uyu mwaka.
JPEG - 44.4 kb
Object 2014-28E
U Burusiya bwagize ibanga ubutumwa bwahawe iki cyogajuru, ariko impuguke ziratanga amakuru ateye ubwoba y’uko cyaba kigamije guhagarika izindi satellite ziri mu kirere igihe byaba ngombwa. Mu kubigenza gutyo, u Burusiya bukaba bwagira abanzi babwo impumyi, ikintu cyatuma u Burusiya bworoherwa gutsinda intambara.
Amarondo ahoraho
Ikindi kintu kigaragaza ko hashobora kuvuka intambara igihe icyo ari cyo cyose hagati y’ibihugu by’ibihangange bitunze ibitwaro bya kirimbuzi, harimo n’amarondo akorwa n’indege z’u Burusiya ziba zigenzura ikirere cy’amajyaruguru y’Uburayi no ku nkombe za Alaska. Snyder avuga ko ibi u Burusiya bushobora kuba bubikora bugamije gusuzuma ubushobozi bwa NATO mu kwirinda intambara yavuka mu bihugu biyigize.

No comments:

Post a Comment