Monday, 22 December 2014

JACOB ZUMA NIKI KIMUGEZA MURI TANZANIA NA UGANDA

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma wari muri Tanzaniya ejo ku cyumweru, uyu munsi yitezwe muri Uganda, aho aganira na bagenzi be kuri bimwe mu bibazo biri muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari.
Izi ngendo za Zuma zije mu gihe habura iminsi mike ngo itariki ntarengwa yahawe FDLR ngo ibe yarangije gushyira intwaro hasi bitaba ibyo ikaba yaraswaho ishyike.
Ikindi kandi uru rugendo ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aherutse kugirira muri Angola aho yaganiriye na Perezida Eduardo Dos Santos ibintu bitandukanye birimo n’umutekano w’Akarere.

Itangazo rya Perezidansi ya Afurika y’Epfo rivuga ko urugendo rwa Zuma “rufite intego yo kungurana ibitekerezo na bagenzi be (Kikwete na Museveni) ku bijyanye n’amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika ndetse n’ibindi bifitiye inyungu ibihugu byabo. “
Biteganijwe ko Perezida Zuma araba aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Maite Nkoana Mashabane na Minisitire w’umutekano David Mahlobo.
Umubano wa Tanzania, Afurika y’Epfo na DRC
Tanzania na Afurika y’Epfo bizwiho kuba bifitanye umubano wihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko binahuriye muri SADC.
Mu gihe cyashize ubwo M23 yagabwagaho ibitero, ingabo za Tanzania n’Afurika y’Epfo ni zo zagize uruhare rufatika mu guhashya uwo mutwe uza no kuva ku izima uzibukira uduce wari warigaruriye.
Abasesengura Politiki yo mu karere babona kuva Tanzania na Afurika y’Epfo byafasha Kabila gusenya M23 yarahise (Kabila) agenda asa n’uwanga kubahiriza amasezerano yagiranye na M23.
Icyo gihe Zuma yohereje abasirikare n’indege z’intambara mu gihe Tanzania yo yakoreshaga imbunda ziremereye.
Muri iyo ntambara amakuru yatanzwe yavuze ko abarwanyi ba FDLR bahawe intwaro bagafashwa n’ibitero byo mu kirere mu kurwanya M23.
Kuva ubwo byatangiye guhwihwiswa ko FDLR yaba ifite intwaro ndetse inahabwa n’imyitozo ngo ibe yatera u Rwanda.
Icyo gihe kandi FDLR yatangaje ko ishobora gutera u Rwanda dore ko umutwe wa M23 wasaga n’uyiviriye mu nzira, u Rwanda narwo ruhita rukaza umutekano ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tugendeye ku isesengura ryakozwe na Chimpreports, ubwo Gen. Sultani Makenga n’ingabo ze bambukaga umupaka bagahungira mu Uganda, naho Bertrand Bisimwa akaza mu Rwanda, Kabila yasaga n’aho atsinze urugamba nyamara intambara yo isa nk’aho ikiri mbisi.
Kabila asa n’aho yahise atezuka ku busabe bw’Angola, Uganda na Kenya byari byamusabye kugirana ibiganiro na M23 ahubwo ahitamo gukaza umubano na Tanzania na Afurika y’Epfo.
Mu gihe Afurika y’Epfo yirebera ku bukungu bwayo na Congo binyuze cyane cyane mu mushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Grand Inga, intambara ya M23 isa nk’aho yatandukanyije Perezida Kabila n’Afurika y’Uburasirazuba.

Umutwe w’Akarere uryamiye amajanja kubera FDLR na ADF
Bimaze kugaragara ko DRC yaba yitarutsa ibindi bihugu byo mu karere ku bijyanye na dipolomasi n’umutekano, umutwe w’ingabo zo mu karere East African Standby Force kuva ubwo wiyemeje ko uzahangana na FDLR na ADF niba nta gikozwe ngo iyo mitwe irandurwe burundu.
Abasobanukiwe na politiki bavuga ko irandurwa ry’iyi mitwe cyane cyane FDLR ryaba ridindizwa na bimwe mu bihugu byo mu karere bisa n’aho biyikingira ikibaba.
Mu gihe habura ibyumweru bike ngo itariki ntarengwa yahawe FDLR igere, ingabo zo mu karere nazo ziryamiye amajanja.
Zuma na Kabila ntibakwifuza kuzibona ku butaka bwa Congo
Nubwo izi ngabo ziryamiye amajanja, Kabila na Zuma bashobora kuba batifuza kuzibona ku butaka bwa Congo kuko byafatwa nko kunenga ubushobozi bw’ubuyobozi bwa Congo mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Ibi bikaba bisobanura ko inshuti za Kabila zahita zikora ibishoboka byose zigatanga umusada, bikaba bivugwa ko iyi ishobora kuba indi mpamvu y’ urugendo rwa Zuma muri Tanzania na Uganda hagamijwe kuburizamo iyo migambi.
Chimpreports ivuga ko Zuma byanze bikunze azabwira Museveni ko kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’itariki ntarengwa yahawe FDLR bishobora guteza intambara; yabangamira inyungu z’ubukungu bwa Pretoria.
Ashobora no kwifuza ko ingabo za Congo zahabwa indi nkunga ngo zihangane na ADF na FDLR.
Kabone n’ubwo Uganda n’u Rwanda byifuza irandurwa rya ADF na FDLR mu gihe cyihuse, ibi bihugu byombi bizi neza ko bigomba gushaka icyatuma bidashwana na Afurika y’Epfo ishobora gushyigikira Kabila mu ibanga.
Ikindi kandi Zuma byanze bikunze ashobora kubaza neza Museveni uko ibintu bimeze muri DRC dore ko Guverinoma ya Museveni isanzwe ikorana neza n’ishyaka ANC rya Zuma mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ho ari nk’ibisanzwe kuko ibi bihugu byombi bifite ingabo muri Congo zajyanwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.
Gusa ibi byose ni isesengura kuri uru rugendo, dore ko nyir’ubwite we binyuze mu itangazo rya Perezidansi rivuga ko agenzwa n’amahoro n’umutekano n’ubukungu gusa.

No comments:

Post a Comment