Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014, komisiyo yigenga y’amatora muri iki gihugu, yatangaje ko uyu Essebsi w’imyaka 88 yatsinze amatora n’amajwi 55.68%, akurikirwa na Moncef Marzouk, wayoboraga iki gihugu mu nzibacyuhi n’amajwi 44,4%.
Inkuru y’ikinyamakuru cy’Abafaransa le figaro, ivuga ko Essebsi akimara gutsinda nk’uko yakunze kubivuga, yongeye gusubiramo ijambo ryo muri Coran akunze kuvuga rigira riti « Mube umwe, no mu bihe by’amahiganwa ».
Kugeza ubu Moncef ntaremera ibyavuye mu matora.
Polisi y’iki gihugu nayo, ikoresheje ibyuka biryana mu maso, yinjiye mu rugamba rwo guhagarika urubyiruko rwatangiye rutwika imipine y’imodoka rwamagana ibyavuye mu matora.
Mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyarangiye mu Gushyingo, Essebsi yazaga imbere n’amajwi 39 % arusha amanota atandatu mugenzi we Marzouki bari bahanganye mu matora.
Aya matora niyo ya mbere abaye nyuma y’imyivumbagatanyo yo mu bihugu by’Abarabu « Arab Spring », yahiritse perezida wayoboraga iki gihugu Zine El Abidine Ben Ali, Hosni Mubarak wayoboraga Misiri, na Col Muamar Ghadhaffi wayoboraga Libya, bose bari bamaze igihe kinini ku butegetsi.
No comments:
Post a Comment