
Ikiyigaragaramo ni uko n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwe bahawe imwe mu myanya ikomeye muri iyi Guverinoma aho twafatira ku rugero rwa Thomas Luhaka, uyu akaba ari umunyamabanga mukuru w’ ishyaka rya Jean-Pierre Bemba ,MLC, aho yamugize icyegera cya minister w’ intebe akaba na minister ushinzwe iby’ amaposita no gutumanaho. Guverinoma imaze umwaka irindiranywe igishyika irimo abanyamabanga ba Leta babiri: Michel Bongongo ushinzwe ibya Budget ya Kongo-Kinshasa na Salomon Banamuhere washinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ umuco.
Iyi guverinoma kandi iragaragaramo abandi ba visi ministre w’ intebe babiri bungirije bose hamwe bakaba batatu; umwe muri aba babiri basigaye akaba ari umunyamabanga mukuru w’ ishyaka rya Joseph Kabila, Evariste Boshab; uyu mwanya akazawubangikanya no kuba minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu.
Mu masura mashya yagaragaye muri Guverinoma nshya ya Matata harimo: Aimé Ngoy Mukena wahawe minisiteri y’ ingabo, Alexis Thambwe Mwamba wagizwe uw’ ubucamanza, Olivier Kamitatu washinzwe igenamigambi, Théophile Mbemba Fundu wagizwe minister w’ amashuli makuru na za kaminuza na Omer Egbwake washinzwe ibikorwa bijyanye n’ isuku.
Abaminisitiri bamwe kandi bahinduriwe imyanya naho abasanzwe bafatwa nk’ ibishyitsi ntibakozweho. Mu bahinduwe ni Tryphon Kin-kiey wakuwe mu by’ amaposita ahabwa imikoranire ya Leta n’ inteko ishinga amategeko na Modeste Bahati wahawe gucunga ubukungu bwa Kongo.
Naho mu baminisitiri 10 batakozweho na mba harimo babiri bazwi muri politiki ya Kongo: Lambert Mende wagumye muri ministere y’ itumanaho n’ itangazamakuru, Raymond Tshibanda w’ ububanyi n’ amahanga na Félix Kabange Numbi wagumanye ministere y’ ubuzima.
No comments:
Post a Comment