Friday, 19 December 2014

SOUTH AFRICA UMUKOBWA WAMBERE MISS YASIMBUWE KU MWANYA WIWE NTAKIBAZO NAKIMWE AFITE



Rolene uherutse kwe gukana ikamba rya miss World 2015 yasimbuwe nu muko bwa waru mwungiri je kuri uwo mwanya mugi he bari mumaru shanwa yi gihugu cy' Afuri kayepfo.
Byari bimenyerewe ko nyampinga asimburwa muri ubu buryo iyo hari imyitwarire idahwitse yagaragaje cyangwa hari amakosa ahesha isura mbi igihugu yakoze. Rolene Strauss we siko byagenze ahubwo yasimbuwe mu rwego rwo guha igihugu cye amahirwe yo kuzitabira Miss Universe 2015 dore ko atemerewe guhagararira Afurika y’Epfo afite ikamba rya Nyampinga w’Isi.
Nk’uko AllAfrica yabitangaje, Ziphozakhe Zokufa wari igisonga cye cya mbere yagizwe Nyampinga mushya wa Afurika y’Epfo ndetse Rolene Strauss ubwe akaba yaramwambitse ikamba ku wa Gatatu tariki 17 /12/ 2014 mu birori byabereye muri Hoteli ya Maslow iherereye mu Mujyi wa Johannesburg.
Ziphozakhe w’imyaka 23 usanzwe ari umunyamideli wiga muri Kaminuza ibijyanye no gukora ibiganiro bya Televiziyo yishimiye uyu mwanya ndetse avuga ko yiteguye gukoresha neza amahirwe yabonye no gukomeza guhesha igihugu ishema.

Yagize ati, “Zari inzozi z’igihe kirekire, nishimiye aya mahirwe ngize yo gukomeza kubera abari n’abategarugori ba Afurika y’Epfo icyitegerezo n’igihugu cyanjye muri rusange. Ni ibintu nahoraga mparanira, niteguye kuzuza neza inshingano”.
Biteganyijwe ko nyampinga Ziphozakhe ari we uzahagararira Afurika y’Efo mu marushanwa ya Miss Universe ateganyijwe kuzabera i Miami muri Florida mukwambere  2015.
Ziphozakhe abaye Nyampinga wa Afurika y’Epfo habura igihe gito ngo hamenyekane uzamusimbura. Gutora uzasimbura Ziphozakhe biteganyijwe kubera kuri Sun City tariki 29/03/ 2015.

No comments:

Post a Comment