Rolene uherutse kwe gukana ikamba rya miss World 2015 yasimbuwe nu muko bwa waru mwungiri je kuri uwo mwanya mugi he bari mumaru shanwa yi gihugu cy' Afuri kayepfo.
Byari bimenyerewe ko nyampinga asimburwa muri ubu buryo iyo hari imyitwarire idahwitse yagaragaje cyangwa hari amakosa ahesha isura mbi igihugu yakoze. Rolene Strauss we siko byagenze ahubwo yasimbuwe mu rwego rwo guha igihugu cye amahirwe yo kuzitabira Miss Universe 2015 dore ko atemerewe guhagararira Afurika y’Epfo afite ikamba rya Nyampinga w’Isi.
Ziphozakhe w’imyaka 23 usanzwe ari umunyamideli wiga muri Kaminuza ibijyanye no gukora ibiganiro bya Televiziyo yishimiye uyu mwanya ndetse avuga ko yiteguye gukoresha neza amahirwe yabonye no gukomeza guhesha igihugu ishema.
Yagize ati, “Zari inzozi z’igihe kirekire, nishimiye aya mahirwe ngize yo gukomeza kubera abari n’abategarugori ba Afurika y’Epfo icyitegerezo n’igihugu cyanjye muri rusange. Ni ibintu nahoraga mparanira, niteguye kuzuza neza inshingano”.
Biteganyijwe ko nyampinga Ziphozakhe ari we uzahagararira Afurika y’Efo mu marushanwa ya Miss Universe ateganyijwe kuzabera i Miami muri Florida mukwambere 2015.
Ziphozakhe abaye Nyampinga wa Afurika y’Epfo habura igihe gito ngo hamenyekane uzamusimbura. Gutora uzasimbura Ziphozakhe biteganyijwe kubera kuri Sun City tariki 29/03/ 2015.
No comments:
Post a Comment