Chimpreports itangaza ko yabonye inyandiko ikubiyemo imyanzuro y’inama y’abayobozi b’uwo mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’epfo, yateranye hagati y’itariki ya 6 na 12 zukwezi kwa cumi nakabiri, ari na ho harimo ibishya basaba Leta y’icyo gihugu, bikavuguruza ibyumvikanyweho mu masezerano hagati ya Salva Kiir na Riek Machar mu mezi arindwi ashize.
Abagize umutwe utavuga rumwe na Leta ya Sudani y’epfo bayobowe na Riek Machar basaba ko Salva Kiir uyoboye inzibacyuho , ava ku butegetsi, agakurikiranwa n’inkiko ku byaha by’intambara, icya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Umuvugizi w’uwo mutwe, Brig Lul Koang, yavuze ko n’Itegeko Nshinga ry’inzibacyuho rikwiye guseswa rigasimbuzwa irindi rizahoraho, rinarengera inyungu z’Abanyasudani y’Epfo muri rusange.
Yagize ati: “Amategeko yose abangamira Demokarasi, imiyoborere myiza n’ubwisanzure bw’itangazamakuru kimwe n’imitwe ya Politiki n’Itegeko rirebana n’umutekano w’igihugu, akwiye guseswa, agahindurwa.”
Ibi kimwe n’ibindi byose bigaragara muri iyo myanzuro, abakurukiranira hafi Politiki y’icyo gihugu babifata nko kunaniza Leta ya Sudani y’Epfo, kuko byinshi bivuguruza imyanzuro yatumye hasinywa amasezerano yategekaga ko imirwano yahagarara ku mpande zombi, hagashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’abaminisitiri b’impande zombi.
Riek Machar wari Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo, ashinja Salva Kiir ibyaha by’intambara, Jonoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, mu gihe Kiir amushinja kuba yarakabije kugira inyota y’ubutegetsi agashaka kubugeraho ku ngufu, bigatuma Abanyasudani b’inzira karengane bahagwa
No comments:
Post a Comment