
Uruhande ibi bihugu bibogamiyeho ku kibazo cya FDLR rwagaragariye mu biganiro ababihagarariye mu Rwanda bagiranye na Biro ya Sena mu bihe bitandukanye, mu gihembwe cya gatatu gisanzwe cyasojwe kuwa gatanu w’iki cyumweru gishize.
Mu kiganiro Inteko Ishinga Amategeko yagiranye n’abanyamakuru mu gusoza igihembwe, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yagaragaje ko ibiganiro Biro ya Sena yagiranye na ba Ambasaderi w’u Burusiya, u Budage,u Bubiligi n’u Buyapani ku kibazo cy’umutekano mu karere by’umwihariko umutwe wa FDLR ufatwa nk’uwiterabwoba, biri mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu gihembwe gishize.
Senateri Bernard Makuza yavuze ko abahagarariye ibi bihugu mu Rwanda bagaragaje ko basanga uyu mutwe urwanya leta y’u Rwanda ugomba kwamburwa intwaro muri Mukwambere 2015 nta gisibya (nta mananiza), nk’uko akanama k’umutekano ka Loni kabyanzuye.
Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga kuba ibi bihugu bishyigikiye ko nta gikwiye gukoma mu nkokora uyu mwanzuro w’uko FDLR yamburwa intwaro byananirana ikaraswa bitarenze tariki 2 zukwambere, ari ikintu cyo kwishimirwa.
Ati “Tukaba twarashimishijwe n’uko za ambasade zishingiye ku murongo w’ibihugu byazo zivuga ko zishyigikiye rwose byimazeyo uwo mwanzuro w’uko nta yandi mananiza igihe cyagenwe cyo kwambura FDLR intwaro kigomba kubahirizwa.”
Ijwi ry’ibi bihugu mu gushyigikira ko uyu mutwe wamburwa intwaro bitarenze muri Mukwambere riruzuzanya n’irya loni iherutse gushyira ahagaragara mu itangazo rivuga ko nta yandi mananiza n’izarira bikwiye kubaho mu kurasa umurwanyi wa FDLR uzarenza iki gihe atarashyira intwaro hasi.
Abarwanyi ba FDLR bari batangaje ko bagiye gushyira intwaro hasi mukwezi kwagatandatu, Leta ya Congo ibasaba ko bitarenze ku ya 9 zukwakarindwi baba barangije kubishyira mu bikorwa, ariko baterera agati mu ryinyo.
Hari bamwe mu barwanyi bagize umutwe wa FDLR bagenda bashyira intwaro hasi urusorongo, ariko bakemeza intego ari ukurambika hasi intwaro nk’uko babisabwe. Ugushyira intwaro hasi kwa FDLR yose biracyafatwa nk’inzozi kuko hari ababona uku gushyira hasi intwaro mu buryo bw’urusorongo ari amayeri yo kuyobya uburari, cyzne ko n’abemeye gushyira intwaro hasi batagishishikarizwa gutaha mu Rwanda ahubwo bakomeje gicumbikirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
No comments:
Post a Comment