
Abantu benshi bajya bibaza uko byagenze ku ntumwa zitandukanye za Yesu.
uyu munsi nkaba nifuje kubagezaho uko intumwa zagiye zisoza urugendo rwazo rwo guhamya Kristo.
ibikorwa by'Ubutwari byo kutihakana Imana bagiye bagaragaza bakemera gupfa ku bwa Kristo: reka dutangire hano:
____________________________________
1.SIMONI Petero:yari uw'i Betisida h'i Galileya ) yabambwe ku musaraba acuritswe ,agwa i Roma ho mu Butaliyani mu kwezi kwa 6 muwa 67 AD (N.K)
2.ANDREA: Yiciwe i Constantinople nawe bamubambye ku giti,yahambwe nuwitwa Maximilien. 3.YAKOBO (mukuru): Yishwe na Herode i Agripa amuciye igihanga, hari muri 42 AD. 4.FILIPO: Yabambwe kugiti ahitwa i Thierapolis, ahambwa na Barutoromayo.
5.BARUTOROMAYO:Bamushishuyeho uruhu ari muzima ubwo baribasanze avuga ubutumwa bwiza, bamaze kumwunaho uruhu amara iminsi itatu abona gupfa.
6.MATAYO: Niwe bitaga Lewi ;uye we yasogoswe nk'ihene yicishwa ibyuma.
7.THOMAS: Yatewe amacumu ku manywa y'ihangu avuye kuvuga ubutumwa mu buhinde (na bugingo n'ubu mu buhinde umusozi bamwiciyeho barawumwitiriye ni St-Thomas)
8.THADEO: Baramurashe bamutsinda ahitwa i Zefenisia avuye kuvuga ubutumwa i Buyuda n' i Mesopotamia
9.YAKOBO (mutoya): Bamuhanuye ku gasongero ku rusengero yikubita hasi atangiye gusamba bamuhurizaho amahiri arapfa . Ibyo byabereye i Yerusaremu.
10.SIMONI ZEROTE:Yiciwe muri Africa bamukereje urukerezo mu wa 96 A.D 11.MATHIA(wasimbuye yuda)
: Bamuteye amabuye amazekunogoka bamuca igihanga.12.YOHANA(umuhishuzi):
Bamucaniriye mu ngunguru y'amavuta aho gunshya avamo yabaye umusore
kandi bamutetse ari umusaza.Babonye adapfuye ,bajya kumuta ku kirwa cya
Patimosi, Uwiteka nabwo amurindirayo akajya agaburirwa n'ibyiyoni . Niho
yahishuriwe byishi nkuko tubisanga mu gitabo cy'ibyahishuwe nkuko
yabihishuriwe yibeye muri uwo mwiherero kugeza ubwo
yagaruwe muri Efeso aho yandikiye inzandiko 3 za Yohana.Niwe wenyine wapfuye ashaje azize urw'ikirago (umwami Domitian niwe wari warategetse ko bamuteka mu mavuta). Ibi bitwigisha ko uwamenye Kiristo Yesu aba ari kurugamba nkuko
Yobu yabivuze ngo iyo umuntu ari mw'isi kandi acyambaye umubiri aba afashe igihe
mu ntambara. Bityo rero mukomere kandi mukomezanye kuko urugamba rurakomeje kuko
iy'inzira irafunganye ariko tugomba kuyinyuramo nkuko twabyiyemeje.Amen
No comments:
Post a Comment