Thursday, 20 November 2014

IMIRWANO MU NTENKO Y'IGIHUGU CYA CONGO(RDC)

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse abadepite 6 bakekwaho gukubita mugenzi wabo witwa Valentin Nsenga ubwo bari mu nteko rusange yabaye tariki ya 10 Ugushyingo 2014.
Aba badepite bakubise mugenzi wabo biturutse ku mpaka ndende zo kutumvikana ku kuba Minisitiri w’Imari ashinjwa gukoresha nabi ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2013, no kuba hari amafaranga yanyerejwe na Minisitiri w’Inganda yagombaga kubakishwa uruganda rwa sima (ciment).
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko aba badepite babaye bahagaritswe ku mirimo yabo igihe cy’amezi atatu kandi ntibazahabwe n’igice cy’umushahara wabo.

Nk’uko byatangajwe na Peresida w’Inteko Nshingamategeko y’iki gihugu, Aubin Minaku, ibyo bihano babihawe hakurikijwe uburemere bw’amakosa bakoze kandi hagendewe ku ngingo z’amategeko agenga inteko.
Yagize ati “Izi ntumwa za rubanda zahanwe hakurikijwe uburemere bw’ibyo zakoze mu nteko rusange imbere y’abandi badepite.” Minaku yongeyeho ko urwo rugomo rwabereye ahasa no ku karubanda kuko iyo nteko rusange yacaga kuri televisiyo y’igihugu RTNC imbona nkubone.
Na nane kandi bivugwa ko buri wese mu bahawe ibihano uzumva yarenganye yakwandikira inteko akajurira. Aba badepite babaye aba mbere bahawe ibihano nk’ibi kuva manda yabo yatorwa.

iyi nkuru yanditswe n'Igihe.com

No comments:

Post a Comment