Sunday, 25 January 2015

YABURIWE IRENGERO ,YATWAWE NA BATAZWI MINISTRE WU MUCO NASPORT

Minisitiri w’Umuco na Siporo wa Repubulika ya Centrafrique, Armel Ningatoloum Sayo, yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro ku cyumweru ubwo yari avuye gusenga.
Umugore we, Nicaise Danielle Sayo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP , ati” Umugabo wanjye yashimuswe mu gitondo cyo kuri iki cyumweru saa tatu za mu gitondo ubwo twari tuvuye gusenga. Bari bitwaje intwaro bari mu modoka zidafite pulaki(plaque)”

Umwe mu bagize umuryango wa Minisitiri Sayo yavuze ko ubwo bavaga gusenga ahitwa Galabadja imodoka ebyiri zabatangiye.
Ati” Abantu bane bari muri izo modoka barashe mu kirere Minisitiri arababaza ati “habaye iki” bamutegetse kuzamuka muri imwe mu modoka basaka iyo yari ari mo batwara isakoshi y’umugore ubundi baragenda.”
Armel Ningatoloum Sayo yari ayoboye umutwe w’abatavuga rumwe na Leta witwa MRJ wo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Centrafrique. 
Yinjiye muri guverinoma y’icyo gihugu nyuma y’amasezerano yashoje imvururu ku ya 23 umwaka ushize 2014.

Ni bwo bwa mbere umwe mu bagize guverinoma ashimuswe muri Centrafrique, nta mutwe urigamba kuba wamushimuse ariko muri iyi minsi hari benshi bari kuburirwa irengero muri icyo gihugu.
Minisitiri Sayo aburiwe irengero nyuma y’umukozi w’Umufaransa n’umukozi w’Ingabo za Loni ziri mu Bikorwa byo Kugarura amahoro muri icyo Gihugu, MINUSCA washimuswe n’umutwe wa Anti- Balaka ku wa kabiri w’icyumweru gishize ariko nyuma akaza kurekurwa.

No comments:

Post a Comment