Tuesday, 15 December 2015

James Duddridge yavuze ko Ubwongereza bwiyemeje gutanga inkunga y'amafranga y'amongereza arenga miriyoni cumi n'imwe n'igice (£11.6)


Ministriri w'Ubwongereza ushinze Africa mu biro by'ubutwererane, James Duddridge, yavuze ko Amahanga akwiye gufatanya mu gihe habaye ibibazo nk'ibiri mu gihugu cy’u Burundi muriki gihe.
Yavuze ko igihugu cye kitakohereza ingabo zo kubungabunga umutekano mu Burundi ngo ahubwo ko yumva umuryango nyafrica (AU) ariwo wakoherezayo abasirikare, mu gihe byakenerwa.
Uyu mu ministiri yavugiraga mu kiganiro n'abanyamakuru i Kampala muri Uganda, aho yatangiriye urugendo mu karere k'ibiyaga bigari mu rwego rw'ibibazo by'umutekano hamwe n'impunzi, n'ukuntu Ubwongereza bwafasha.
Uganda ni kimwe mu bihugu byakiriye impunzi z'Abarundi, kikaba kandi gicumbikiye izindi mpunzi zavuye mu bihugu bituranye cyane cyane Sudani y'epfo hamwe na Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo.
Bwana Duddridge yavuze ko Ubwongereza bwiyemeje gutanga inkunga y'amafranga y'amongereza arenga miriyoni cumi n'imwe n'igice (£11.6) azahabwa imiryango ya ONU yita ku mbabare nka HCR, PAM hamwe na UNICEF mu rwego rwo gufasha impunzi.
Aya mafranga ngo azakoreshwa mu kubaka amashuri, amavuriro hamwe n'ibindi bikorwa remezo mu nkambi zitandukanye z'impunzi, kugira ngo abana b'impunzi bangana na 57% by'impunzi zose mu gihugu, bashobore kwiga neza kandi bavurwe.

Umubare munini w'impunzi

Uganda ubu imaze icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi maganatanu, bukaba ari ubwa mbere icyo gihugu kigize impunzi zingana uko.
Uwushinzwe impunzi muri Uganda, David Kazungu, yabwiye BBC ko Uganda imaze kwakira impunzu z'Abarundi zisaga ibihumbi makumyabiri, kandi ngo biteze kwakira izindi zigera mu bihumbi ijana mu bihe biri imbere.
Ngo hari umugambi wo kuzimura zikava mu nkambi ya Nakivake zikajyanwa mu nkambi ngari ya Kyaka. tuyikesha bb.com

No comments:

Post a Comment