Thursday, 8 January 2015

UBWUNVIKANE BWOKURANDURA FDLR MURI CONGO

Ki-Moon yavuze ko biteye agahinda kuba FDLR yaratengushye amahanga ntishyire hasi intwaro ku gihe cyagenywe

Loni yatangaje ko Perezida Kabila yemereye Ki Moon ko ingabo z’igihugu cye (FARDC) zigiye gufatanya na Monusco kurwanya uwo mutwe.
Kabila yabwiye Ban Ki Moon ko vuba aha MONUSCO izashyira umukono ku masezerano atanga amategeko yo kurwana na FDLR na guverinoma ya Congo.
Tariki ya 6 ukwambere 2014, umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, yashimye ko FARDC na MONUSCO bafatanyije kurwanya umutwe w’Abarundi, FNL muri Kivu y’Amajyepfo.
Yavuze ko kurwanya FNL ikayitsinda ari ikimenyetso gikomeye cyo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro irimo FDLR, yasabwe gushyira igaterera agati mu ryinyo.
Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR yitwaje igihe yahawe cyo gushyira intwaro hasi ngo yisuganye.
Abayobozi ba FDLR basabye ibiganiro na Leta y’u Rwanda ariko yo irabyanga ivuga ko itaganira n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

No comments:

Post a Comment