Hashize amezi macye hafashwe ingamba mu buryo bukaze zirebana no guca urusaku ruturuka ku nsengero no ku nzu zikorerwamo imyidagaduro zirimo utubari, utubyiniro n’ahandi, aya mabwiriza ariko yavugishije benshi hanze aha batayishimiye kubera ubukana yashyiranwe mu bikorwa, ku buryo byateye Perezida Paul Kagame kugira icyo abivugaho.
Ubwo yasozaga inteko ya biro politiki ya RPF yari yateranye kuri uyu wa Gatandatu kuri Petit Stade, mu ijambo ryamaze iminota isaga 14, iminota hafi 12 muri yo Perezida Kagame yayikoresheje agira icyo avuga ku birebana na gahunda inzego z’umujyi wa Kigali zifatanije na polisi zimaze amezi macye zishyira mu bikorwa mu rwego rwo guca urusaku ruturuka ku nsengero n’utubari.
Nyuma y’inyandiko zitandukanye aheruka gusoma kuri social media zirimo iyanditswe na Sunny Ntayombya, umunyamakuru wa TNT, wanditse inyandiko ifite umutwe ugira uti “May We Have Safe and Happy Holidays, Free From the RnP and City of Kigali”, aho yifurizaga abantu iminsi mikuru myiza izira Polisi n’Umujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagaragaje ari ngombwa ko hagira igikorwa mu rwego rwo kwirinda ko habaho kubangamirana hagati ya polisi n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abifuza kwidagadura.
Yagize ati “Ni nko kuvuga ngo arifuriza abantu noheli nziza ariko batazahura n’Umujyi wa Kigali, batazahura na Polisi, bishatse kuvuga ngo Umujyi na Polisi byabaye ikibazo ku myidagaduro.”
Mu kugira icyo avuga kuri iki kibazo, Perezida Kagame yirinze kugira uruhande abogamiraho, yaba urwa polisi cyangwa se urw’abakunda kwidagadura no gusenga hifashishijwe imizindaro mini, bityo impande zombi agira icyo azisaba.
Yagize ati “Ku ruhande rumwe nagirango nsabe abapolisi n’abashinzwe umujyi mugerageze kubahiriza ibyo mugomba kubahiriza ariko bisa n’ibirimo kudohora, hanyuma abandi namwe mwidagadura, na mwe mudohorere abantu. Mukorane n’inzego zibishinzwe ku buryo bitagira uwo bibangamira.”
Ku ruhande rwa Polisi n’Umujyi wa Kigali, Perezida Kagame yasobanuye ko bafite inshingano y’uko igihe cyose abanyarwanda bagomba kugira umutekano mu byo bifuza ibyo ari byo byose, aho bari mu myidagaduro no mu bindi, byose bigomba kuba mu mutekano, ati “nabwo bibaye ntibagire umutekano nabyo ni bo tubibaza, tubaza Umujyi tukabaza Polisi tuti mwari muri hehe ko abantu babuze umutekano kandi bidagadura”, aha yasobanuye ko kugirango ushyireho umutekano, ureke abantu bidagadure uko bashatse, ubundi hari ibice bimwe bigonganiraho ugasanga abashinzwe umutekano byabaremereye.
Yagaragaje ko muri uyu mujyi wa Kigali harimo abashaka kwidagadura, gusa hakabamo abashaka kubikora ku buryo busakuza, amajwi akagera hejuru cyane, ati “Ni kuki gusenga cyangwa kwidagadura kwawe kwabuza amahoro undi utari kumwe na we utifuza kujya mu byo urimo cyangwa se ushaka kuruhuka?”
Yagaragaje ko mu gushaka gukemura iki kibazo hari bimwe bishobora gukorwa bikabyara ingaruka zitari nziza, ati “Iyo mbona inyandiko zinyuraho zibwira abantu uko bakwiriye kwifata, ubwabyo biragenda bikaba ikibazo, iyo ushaka abantu ko bidagadura, buri wese kugera ku cyo yifuza ku buryo busesuye, hanyuma hakaza amabwiriza agira ati ‘nuzamura ijwi ryawe turagufata, mukwiye kwitonda… iyo abantu babibona bisubirwamo n’abapolisi, na none bimera nkaho umuntu yafungiranye abantu.”
Yasabye Umujyi wa Kigali na Polisi gukora akazi kabo ku buryo bubereye abantu bari muri uyu mujyi cyangwa muri iki gihugu, agira ati “Abashaka kwidagadura , ni mwidagadure ariko na mwe mumenye aho mugarukira, umenye ko kwidagadura kwawe utahutaza undi umuntu.”
No comments:
Post a Comment