Leta ya Koreya ya Ruguru yise Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama “Inkende” inanenga igihugu ayoboye gufunga imiyoboro ya Internet muro icyo gihugu nyuma y’urunturuntu no guterana amagambo biturutse kuri filimi “ The Interview” ivuga ku iyicwa rya Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un“.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Koreya ya Ruguru yahakanye kugira uruhare mu bujura bw’amabanga bwa Sosiyete, Sony Pictures yakoze iyo filimi.
Icyo gihugu cyagaragaje uburakari kubera filimi isetsa, The Interview ivuga ku iyicwa rya Perezida Kim Jong Un, yasohotse ku wa 25 zukwa cumi nakabiri .
Itangazo Komisiyo y’Umutekano ya Koreya ya Ruguru (NDC) yashyikirije Ibiro Ntaramakuru byo muri icyo gihugu, rivuga ko Perezida Obama ari we uri inyuma y’iyo filimi.
Riti” Obama ntatekereza mu magambo n’ibikorwa bye ni nk’inkende mu mashyamba”
Si ubwa mbere Koreya ya Ruguru itutse Perezida Obama n’abandi bayobozi bakuru ba USA. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, icyo gihugu cyise Umunyamabanga wa USA, John Kerry “ ikirura cy’imikaka mibi” na Perezida wa Koreya y’Epfo “ Indaya”.
Muri Gicurasi, Ibiro Ntaramakuru by’icyo gihugu byasohoye inyandiko ivuga ko Obama afite imisusire y’inkende.
Koreya ya Ruguru na USA biracyari mu ntambara, kuko intambara ya Koreya yo mu 1950-1953 yahoshejwe n’amasezerano y’agahenge aho kurangizwa n’amasezerano y’amahoro.
USA zashyize abasirikare 28,500 muri Koreya y’Epfo bazahita batabara igihe Koreya ya Ruguru yahirahiye kugaba ibitero muri icyo gihugu.
No comments:
Post a Comment