![]() |
umuyo bozi w,ingabo zirwa nira mukirere brigadier General Joseth demali yifurije
akazikeza ingabo zigiye kuzabikorana ubu nya muga
|
Izi ndegezoherejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, zizakurikirwa n’ izindi ebyiri zishobora gukoreshwa mu mirwano, zikazagenda zisangayo n’ izindi ndege 4 zisanzwe muri ubu butumwa , zikuzuzura indege umunani u Rwanda rwemeye kohereza muri Sudani y’ Epfo.
Umuvugizi w’ingabo z’ u Rwanda, RDF, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko u Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyohereje indege nyinshi z’ ubutabazi muri Sudani y’Epfo.
Nzabamwita yavuze ko izi ndege zoherejwe " mu rwego u Rwanda rwemereye gutera inkunga Umuryango w’Abibumbye. Zikoreshwa mu gutwara abantu, haba mu butabazi nko ku barwayi cyangwa nk’igihe cy’imyuzure n’ibindi. Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko igisirikare cyabo kiri kugira uruhare rufatika mu kubungabunga amahoro ku rwego rwa Afurika."
Kuri ubu u Rwanda rufite itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere 119 bari mu butumwa i Juba muri Sudani y’Epfo, kandi rurateganya ko bazaba 225. Buri ndege mu zoherejwe muri kiriya gihugu, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 24.
No comments:
Post a Comment