Sunday, 23 November 2014

ESE KOKO UMURAMBO WA THOMAS SANKARA WATABARUTSE 1987 USHOBORA KUBONEKA

IMURENGEHEZA
IMURENGEHEZA
Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso, Michel Kafando, yatangaje ko agiye gukoresha iperereza hakaboneka umurambo wa Thomas Sankara wayoboye iki gihugu mbere y’uko yicwa ahiritswe ku butegetsi mu w’1987.

Mu ijambo yavuze mu muhango wo gutangira ku mugaragaro akazi nka Perezida wa Burukina Faso, Kafando yagize ati“Mu izina ry’ubwiyunge bw’igihugu nafashe icyemezo cy’uko hakorwa iperereza hakaboneka umurambo wa Perezida Thomas Sankara.”

Kuva mu mwaka w’1997 umuryango w’iyi ntwari y’Afurika ntiwahwemye gusaba ko umurambo we (Sankara) watabururwa hakamenyakana niba koko ariwe uhashyinguye nubwo ubutabera bwa Burkina Faso butigeze na rimwe bubyemera.
Thomas Sankara ufatwa nk’intwari mu gihugu cye ndetse no muri Afurika yagiye ku butegetsi tariki ya 4 Kanama 1983 afite imyaka 33.
Yishwe kuwa 15 Ukwakira 1987 n’itsinda ryitwaje intwaro riri hamwe n’abandi bayobozi bagera kuri 12, akaba ari Coup d’Etat yari yateguwe n’uwari inshuti ye Blaise Compaoré (nawe uherutse guhirikwa ku butegetsi n’abaturage mu mpera z’Ukwakira 2014) kuko atemeranyaga n’ibitekerezo bye (Sankara). Sankara yishwe ageza ijambo kuri rubanda.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe zivugwa harimo iy’uko umubano wa Burkina Faso n’ibihugu by’ibituranyi wari warazambye, aho Compaoré yavugaga ko Sankara yazambije umubano n’ibihugu by’amahanga birimo u Bufaransa na Cote d’Ivoire.
Prince Johnson, wahoze ari umurwanyi muri Liberia akaba yari inshuti na Charles Taylor, yabwiye Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge ko urupfu rwa Sankara rwari rushyigikiwe na Charles Taylor.
Umurambo wa Sankara warashwanyagujwe utabwa ahantu hatamenyekanye. Umuryango we wahise uhunga, Compaore yigarurira byose ndetse anahita ahindura politiki za SankaSankara.
IYI NKURU IKABA ya ravuye KU IGIHE.COM

No comments:

Post a Comment