![]() ![]() |
Imurengeheza |
Ni nyuma y’igitutu cya bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga ubutabera bw’u Burundi noneho bwemeye gutangiza iperereza kuri ubu bwicanyi buhereye ku kumva abunganira imiryango yahuye n’ibyo byago.
Abantu bose b’ingenzi bavugwa muri iyi dosiye biteganyijwe ko bazahamagarwa uhereye kuri Agathon Rwasa ari nawe uri hejuru mu bashinjwa uruhare muri ubu bwicanyi bw’I Gatumba. Uyu akaba yaratereranywe n’abamushyigikiraga muri politiki ye isa nk’igeze ku iherezo nk’uko ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga.Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Rwasa yashukwaga n’abanyapolitiki batareba kure bifuza ko abanyabururi bagaruka ku butegetsi, aho babonagamo Agathon Rwasa nk’umuntu washobora guhangana bitagoranye n’ubutegetsi buriho kuri iki gihe. Ariko ibi bikaba ari uguta igihe kuko ikinyoma kibaho ariko ukuri kugatinda kukigaragaza.
Bamwe muri aba banyapolitiki bivugwa ko banagerageje kumvisha Abanyamulenge guhagarika ikirego babizeza kubaha za viza zizabajyana mu bindi bihugu bifuza. Iki kinyamakuru kikaba gikomeza kivuga ko abantu begereye Rwasa ari nabo bagize uruhare mw’iyirukanwa rya Apotre Sosthene Serukiza w’Umunyamulenge.
No comments:
Post a Comment