INgabo za USA zabonye intwaro kirimbuzi muri Iraq ya Sadam, Pentagon irabihish
Ejo nibyo ibi byashyizwe ku mugaragaro n’Ikinyamakuru The New York Times, cyemeza ko ubwo ingabo za U.S zagabaga ibitero muri Iraq muri 2003 zigamije guhirika ubutegetsi bwa Sadam Hussein, zasanze uyu mugabo yari afite ibitwaro bya kirimbuzi 5000 bya kera ubwo yarwanaga na Iran, ariko Ministeri y’ingabo ya USA(Pentagon) itegeka ko ibi bitwaro bihishwa kandi ntihagire ubitangaho amakuru uwo ari we wese.
Ingabo za USA zemeza ko ibyo Bush yavugaga ko Saddam yari afite intwaro nshya za kirimbuzi, yabeshyaga ahubwo zari iza kera
Ingabo za USA ngo zaguye gitumo abasirikare ba Iraq bari kugerageza gusenya ibyo bisasu byo muri 1980, barabibatesha.
Ibyinshi muri ibi bitwaro byari bifite uburebure bwa milimetero hagati ya 122 na 155 kandi ngo byakozwe n’inganda z’ubutabire za Sadam mu myaka yaza 1980 ubwo Iraq yarwanaga na Iran bapfa ikigobe cya Perse.
Kubera ubukana bw’uburozi bwari muri ibi bisasu, ngo abasirikare 17 ba USA bagezweho n’ingaruka zabyo, ibi bituma Pantegon ihitamo kuruca irarumira.
Izindi mpamvu ngo zatumye Pentagon iceceka ngo ni uko kubivuga byari butume umugambi wa Georges W Bush udacamo neza kuko ngo Bush yashakaga kumvisha amahanga ko gutera Saddam byari bigamije gukoma mu nkokora ibikorwa bye byo kwigwizaho intwaro za kirimbuzi nyinshi kandi zigezweho yakoze nyuma y’intambara yiswe Operation Tempete du desert ubwo USA n’abayifasha barasaga kuri Saddam mu Kigobe cya Perse bashaka kumwirukana muri Iran.
The New York Times ivuga ko indi mpamvu yatumye Pentagon ihisha aya makuru ari uko eshanu mu ntwaro esheshatu zavumbuwe, zakorewe muri USA.
Umusirikare ufite ipeti rya Major wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Jarrod Lampier yagize ati: “ Njye nasabwe kujya mvuga ko nta kintu kigaragara twabonye”
Ibi ngo yabitegetswe muri 2006 ubwo bavumburaga ibisasu 2,400 bifite ubumara bugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko.
Abasirikare bahawe akazi ko gukusanya izi ntwaro bakoraga amasaha y’ikirenga kandi bafite abagenzuzi babari hejuru.
Babujijwe gusenya zimwe muri izi ntwaro kandi zari zifite ubumara bwahitanaga abantu buri cyumweru.
Intambara ya kabiri ya Iraq(2003-2009 …) yatangijwe na President Georges W Bush amaze kwemeza amahanga ko Saddam Hussein afite intwaro za kirimbuzi nshyashya kandi nyinshi, akanamushinja ko atera ingabo mu bitugu umutwe w’iterabwoba wa Al Quaida wari umaze imyaka ibiri ugabye ibitero ku miturirwa ya World Trade Center no kuri Ministeri y’ingabo Pentagon.

Ingabo za USA zemeza ko ibyo Bush yavugaga ko Saddam yari afite intwaro nshya za kirimbuzi, yabeshyaga ahubwo zari iza kera
Intambara ya kabiri ya Iraq(2003-2009 …) yatangijwe na President Georges W Bush amaze kwemeza amahanga ko Saddam Hussein afite intwaro za kirimbuzi nshyashya kandi nyinshi, akanamushinja ko atera ingabo mu bitugu umutwe w’iterabwoba wa Al Quaida wari umaze imyaka ibiri ugabye ibitero ku miturirwa ya World Trade Center no kuri Ministeri y’ingabo Pentagon.
No comments:
Post a Comment