Umuhanzi Kelly Rowland ari mu bihe by’umubabaro kubera urupfu rwa nyina Doris Rowland Garrison witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Kabiri azize urupfu rutaramenyekana.
Doris Rowland Garrison apfuye mu gihe yagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 67 y’amavuko kuwa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2014.
Uyu mubyeyi yaguye mu rugo rwe i Atlanta.
Yatandukanye n’umugabo we mu mwaka w’1988. Ntibyamuciye intege kuko yakomeje kurera abana be Kelly Rowland na musaza we Orlando.
Nyuma y’umwaka umwe atandukanye n’umugabo, Doris yavuye i Atlanta yimukira mu Mujyi wa Houston.
Mu 1992 ubwo Kelly yari afite imyaka 11 y’amavuko, nibwo yinjiye mu itsinda rya Girl’s Tyme, yari arihuriyemo na bagenzi be Beyonce Knowles na LaTavia Roberson.
Amaze kwinjira muri iri tsinda nibwo nyina yatangiye kumutera ingabo mu bitugu akanamuyobora mu nzira yanyuzamo ubuhanzi bw ekugira ngo azabe umuhanzi ukomeye.
Itsinda Girl’s Tyme niryo ryaje guhinduka Destiny’s Child yari ahuriyemo n’abahanzi b’ibihangange Beyoncé Knowles na Michelle Williams.
No comments:
Post a Comment